• MyPassion
Ibyiciro by’ubudehe: Abaturage bamwe bakomeje guhera mu gihirahiro

Abaturage bashyizwe mu byiciro by’ubudehe bitajyanye n’ ubushobozi bwabo bakomeje guhera mu gihirahiro. Inzira y’ubujurire ni ndende cyane, iraruhije, kandi n’uwamaze kujurira bakamuhindurira icyiciro ntiyemerewe kwishyura ubwisungane mu kwivuza agendeye kuri icyo cyiciro gishya.

Aba baturage bashyizwe bavuga ko iki kibazo gikomeje kubagiraho ingaruka zikomeye. Mu gihe hashize amezi hafi atatu umwaka w’ubwisungane mu kwivuza utangiye, bo ntibarishyura umusanzu wabwo. Bemeza ko badafite ubushobozi bwo kwishyura ujyanye n’icyiciro babashyizemo.

Ibi kandi byagize ingaruka ku banyeshuli biga muri kaminuza za Reta. Kuri iki kibazo Kabayiza Aloys utuye mu murenge wa Burega mu karere ka Rulindo, yabwiye Umuryango.rw ko kuba ubuyobozi bwarahinduye icyiciro abaturage bamushyizemo byatumye umwana we atabasha kujya kwiga muri kaminuza kandi yari yayitsindiye.

Icyiciro yashyizwemo kimushyira mu bagomba kwishyurira abana kaminuza kandi nta bushobozi abifitiye. Ati “Njyewe abaturage bari banshyize mu cyiciro cya kabiri, bigeze ku murenge barabihindagura nisanga banshyize mu cyiciro cya gatatu. Narajuriye barabwira ngo nimpame mu cyiciro cya gatatu”

Urujijo n’amananiza mu kujuririra icyiciro

Ubuyobozi buvuga ko umuturage wisanze mu kiciro atemera akijuririra. Ariko abaturage bagaragaza ko inzira y’ubujurire yuzuyemo amaniniza menshi.

Avuga kuri iki kibazo, umwe mu baturage utuye mu murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Umuryango.rw ko we abona inzira y’ubujurire yashyizweho igamije guca intege abantu ngo hajurire bake. Ati “ Niba bavuga ko abaturage batuye umudugudu ari bo bashyize abaturage mu byiciro, kuki mu gihe cyo kujurira batabigarura muri abo baturage? Kuki basaba ujurira guhera ku kagali, umurenge kugera ageze ku karere?”

Ku bw’uyu muturage ngo aba bayobozi bakagombye kumanuka bakaza mu mudugudu abaturage bose bateranye hakaba ari ho ubujurire bubera, aho gusaba buri muturage kujya muri izo nzego zose.

Kuri iki kibazo, umunyamabanga wa Reta ushinzwe imibereho y’abaturage, Dr Mukabaramba avuga ko impamvu iyi nzira igoranye ngo ari ukugira ngo hatagira ikosa ryongera kugaragaramo. Ati: “Abajurira ni bake, ubuyobozi bw’ umurenge n’ akagari bugomba gusura umuturage aho atuye bukumva ubujurire bwe hanyuma bukamwandikira, umuyobozi w’ akarere akamuhindurira icyiciro, bikemezwa n’ umuyobozi w’ akarere. Aha umuturage arenganyijwe tubibaza meya”

Ahandi abaturage babona urujijo n’akarengane n’uko umuturage umaze kujurira agahindurirwa icyiciro, atemererwa service zihabwa icyiciro ashyizwemo. Izi zirimo kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ujyanye n’icyo cyiciro no kuba umwana we yafashwa kwiga kaminuza ya Reta mu gihe icyo cyiciro n’ibindi birebwa bibimwemerera.

Avuga kuri iki kibazo Dr Mukabaramba yabwiye Umuryango.rw ko abaturage bahinduriwe ibyiciro lisiti yo kwishyuriraho ubwisungane mu kwivuza yarageze mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize (RSSB), bityo ko uyu mwaka bazishyura bagendeye ku byiciro bya mbere y’ ubujurire.

Umunyamabanga wa Reta ushinzwe imibereho y’abaturage, Dr Mukabaramba

Icyokora avuga ko nk’uwo ubujurire bwashyize mu cyiciro cya mbere, ubusanzwe cyishyurirwa mutuelle na Reta bikazagaragara ko kwiyishyurira byamunaniye azategereza abaterankunga cyangwa akarere kakamwishyurira. Avuga ko ibyavuye mu bujurire bizakurikizwa umwaka utaha.

Ibyo Minaloc yayasezeranije abaturage sibyo byakozwe

Ubwo minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho y’abaturage (MINALOC) yagabanyaga ibyiciro by’ubudehe bikava kuri bitandatu bikajya kuri bine, yari yatangaje ko uku kugabanuka kuzajyana no gukemura ibibazo byose byabigaragaragamo. Ibi bibazo byari byiganjemo ibyo gushyira abaturage mu byiciro bitajyanye n’ubushobozi bwabo. Nyamara abaturage bemeza ko iki kibazo cyarushijeho gukomera kandi ku buryo bugambiriwe.

Abaturage bemeza ko ku ikubitiro inama z’ abaturage mu midugudu zabashyize mu byiciro bijyanye n’ubushobozi bwabo, ariko byageraga mu nzego zo hejuru zikabihindagura.

Kuri iki kibazo, Kabayiza utuye mu murenge wa Burega mu karere ka Rulindo avuga ko abaturage bari bamushyize mu cyiciro cya kabiri, bigeze ku murenge bakamushyira mu cyiciro cya gatatu. Umuturage wo mu murenge wa Muyumbu waganiriye n’umuryango nawe yavuze ko abaturage bari bamushyize mu cyiciro cya gatatu, ubuyobozi bukamushyira mu cyiciro cya kane.

Igitekerezo cyo kuba byarahinduwe n’abayobozi aba baturage bagihuriyeho n’abandi barimo n’abayobozi b’imidugudu. Umwe mu bayobozi b’ imidugudu utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Umuryango.rw. ati: “Ninjye wandikaga uko abaturage bashyize bagenzi babo mu byiciro by’ ubudehe, ariko ibyiciro byarasohotse ngiye kureba nsanga ubuyobozi budukuriye bwarabihindaguye…. Abaturage batanu baraje mbandikira ubujurire ariko muri bose nta numwe wahinduriwe icyiciro”

Abaturage bavuga ko uku guhindagura ibyiciro byatewe n’uko abayobozi baba bashaka kugaragaza ko abaturage bavuye mu bukene no kwerekana ko bageze ku mihigo, bigatuma bashyira abaturage mu byiciro bihabanye n’ubushobozi bwabo. Ibi ariko Dr Mukabaramba arabihakana. Mu kiganiro n’Umuryango.rw yagize ati “Oya rwose imihigo y’ uturere ntaho ihurira n’ ibyiciro by’ ubudehe. Ahubwo usanga ba meya batubwira ngo abaturage bacu barakennye mureke bage mu byiciro by’ abagomba gufashwa”.