Umuyobozi w’Umudugudu wa Gisunzu mu Kagari ka Haniro mu Murenge wa Manihira mu Karere ka Rutsiro mu Gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 18 Nzeri,2016 yasanzwe mu musarani yimanitse mu mugozi.

Inkuru y’urupfu rwa Migabo Celestin w’imyaka 50 y’amavuko yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manihira , Niyodusenga Jules mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru ,Umuryango akaba yavuze ko batabajwe n’umwana wari ugiye mu bwihererero saa kumi n’ebyiri z’igitondo.

Ati’’Ni inkuru y’incamugongo, umwana wagiye mu bwiherero mu gatodo kare ni we watabaje , abayobozi twahise tuhagera twitabaje inzego za polisi ,umurambo wahise ujyanwa mu bitaro bya Murunda kugira ngo ukorerwe isuzuma’’

Niyodusenga yakomeje avuga ko ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 17 Nzeri,2016 aribwo havuzwe ko uyu Migabo yasambanye n’umugore wari waje kumuhurira ingano gusa ngo ntiyapfa kwemeza ko aricyo cyutumye ahitamo kwimanika mu kagozi.

Ngo mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo basanze Migabo yimanitse mu kagozi mu bwiherero yashizemo umwuka ndetse ngo n’imihango yo kumushyigura yarangiye.