Image result for Habyarimana juvenal

Iyi ntero yagiye ishimangirwa  cyane na Enoch Ruhigira wari Umunyamabanga Mukuru u Biro bya Perezida Juvenal Habyarimana mbere y’ uko indege yari umuzanye we na bagenzi be bavuye i Dar es Salaam muri Tanzania.

Enoch Ruhigira yatangaje ko ku italiki 5 Mata ndetse no mu gitondo ku italiki ya 6 Mata 1994, Habyarimana yamuhamgaye ndetse bagirana ibiganiro byimbitse ku bijyanye n’ inzira zizakoreshwa kugira ngo hashingwe Guverinoma y’ inzibacyuho.

Ruhigira yagize ati:” Uwo munsi sinzawibagirwa kuko mbere y’ uko Habyarimana yurira  indege yarampamagaye  ambwira ko bagiye kwiga ku kibazo cy’ u Burundi aho Perezida Ndadaye yari yishwe ndetse hari n’ imvururu zikomeye”.

Kuri iyi ngingo, Enoch Ruhigira yavuze ko Habyarimana yamusigaye ikivi cyo kuganira n’ umunyapolitiki Uwiringiyima Agathe ku byerekeye ishyirwaho rya Guverinoma y’ inzibacyuho.

Ati:” Nabonaga afite impungenge zikomeye kuko ntiyashakaga kujya muri Tanzania yaranyibwiriye ko yifuza gushyiraho inzibacyuho kugira ngo Inkotanyi zitabona urwitwazo rwo gukomeza kurwana”.

Aha Enoch Ruhigira yavuze ko impamvu yemeye kujya muri Tanzania ni uko mugenzi we Perezida w’ icyo gihugu yabimusabye cyane kuko yari amuziho ubumenyi ku bibazo by’ u Burundi.

Ku bijyanye n’ ibyagiye bivugwa ko Habyarimna Juvenal yari afite ubwoba ko ashobora kwicwa, Enoch Ruhigira yavuze ko ibyo atabihamya 100% ariko ngo kuva Inkotanyi 600 zigera muri CND Habyarimana yaburiwe kutajya anyura hafi aho.

Si ibyo gusa, kuko Habyarimana yanagiye agirwa inama yo kutagenda nijoro ndetse no mu gihe ari mu ndege akitondera amayira amwe n’ amwe yo mu kirere.

Usibye ibyo bivugwa , abantu bakurikiranaga urubuga rwa politiki kuva igihe Habyarimana yemeraga amashyaka menshi gukorera mu Rwanda hari impinduka nyinshi ku buryo bitari kurangira amahoro.

Uwo mwuka wa politiki warangaga za mitingi z’ amashyaka watumye abatavugaga rumwe na Habyarimana ndetse n’ abaturage batangira gutinyuka bakavuga akari imurori ndetse bakanahangara Perezida wa Repubulika bari bamenyereye kwita IKINANI cyananiye abagome n’ abagambanyi.

Uyu Enoch Ruhigira yemeza ko Perezida Habyarimana yari yaramubwiye ko atifuza kuzongera kuyobora u Rwanda ahubwo ngo yashakaga kureka uyu mwanya mu mahoro.