Image result for itsembabwoko mu rwanda

Ntabwo mpakana ko abahutu batapfuye ariko urupfu bapfuye ntabwo ari genocide. Genocide ni ukwibasira abantu ugendeye ku idini ryabo,akarere,imyumvire yabo ya politiki, ubwoko n’uruhu rwabo ushaka kubamaraho cyangwa kubagabanya. Bityo no kuburizamo abantu nko kubyara nabyo bifatwa n’Umuryango wabibumbye nk’ibikorwa bigamije itsembabwoko. Ikindi Genocide ntibivuga ibintu bibereyeho uy’umunsi ngo ejo bishirwe mubikorwa ni intera ifata igihe kuri banyiri gutegura genocide.

Mubyukuri abahutu barapfiuye ndetse umubare w’abapfuye ujya kungana cyangwa uruta uw’abatutsi bapfuye bazira genocide ariko abenshi mubahutu bapfuye usibye abishwe barengera bene wabo bo mubwoko bw’abatutsi bishwe n’interahamwe, abahutu benshi bishwe n’ingaruka z’intambara. N’ubundi, abanyarwanda bari bakwiye kumenya ko intambara, isenya itubaka kandi ko yica.

Ubutegetsi bwa Habyarimana bwakoresheje abaturage bo mubwoko bw’abahutu muri propaganda yabo yo kwerekana majority will ibyo byatumaga RPF rwose itakaza amanota kubayifashaga n’ingufu k’urugamba. Gukoresha abaturage nk’intwaro kwa Habyarimana kwashyize abo baturage mu ingorane bituma RPF yari iyobowe na Kagame nayo ibibasira muburyo bw’iterabwoba kandi iyo ni strategy of war akenshi ikoreshwa n’abashamiranye kurugamba icyakoze bageraho bagahamwa n’ibyaha by’intambara Atari ibya genocide keretse barishe abo bantu nkana bashaka kubamaraho cyangwa kubagabanya nkuko byagenze mu 1994 ubwo abo mubwoko bw’abatutsi bishwe nkana n’abahutu bintangondwa bitaga interahamwe.

Abandi bahutu batagira ingano bagera muri za millions baguye muri DR Congo icyo gihe yitwaga Zaire bazira Macyinya, cholera n’izindi ndwara zagendanaga n’isuku nke yarangwaga naho banyuraga. Abo rero bapfuye bahunga ntabwo wavuga ngo wabashyira kuri uyu n’uyu ngo’niwe wabishe. Abo bazize ibihe bibi u Rwanda n’abanyarwanda bari barimo. Icyakoze ibyabereye mu inkambi ya za Mugunga n’ahandi muri DR Congo, niba iz mpunzi z’abahutu zaribasiwe nabari bitwaje intwaro nabyo bishoboka kwitwa genocide ariko bimaze gukorerwa iperereza nyaryo ritabera ridashyingiye kuri politiki ryarindi rishaka ukuri.

Abanyepolitiki rero bamwe bashaka gukoresha ubwoko bw’abahutu ngo bagere k’ubutegetsi bifuza abo ni abo kwamaganywa uko ntahantu bigaragara n’arimwe ko abahutu bigeze bahigwa nkuko byagendekeye abatutsi mu 1994. Abahutu bapfishije ababo n’abatutsi babuze ababo mu 1994 babaye kimwe ibyo birumvikana ariko intandaro y’urupfu rwabo iratandukanye. Umwe yishwe azira ko yavutse ari umututsi undi yicwa n’abashakaga kwihorera “Abitabye inama bakitaba Imana” abandi bicwa n’intambara “Guhura n’isasu Atari wowe ryagenaga” abandi bicwa kubera gusigara inyuma basahura abandi bicwa kubera politiki yarigamije propaganda kwerekana ngo umubi ni uyu nkuko mubibona mu Burundi. Ibyo rero ntabwo ari genocide ni ibyaha by’intambara nyiri kubikora ageraho agafatwa agahanywa.

Ubundi genocide ni igikoresho ababifitemo inyungu babanyamahanga bashaka kutugira imbohe zabo badushizemo twe abanyarwanda.Urwo rukuta rero ntabwo ushobora kurugira rurerure cyangwa ngo ushyireho urwa kabiri. Numva ko ayo akwiye kuba amateka arikoamateka atagenga uko tubayeho uy’umunsi,uko tuzabaho ejo cyangwa ejo bundi ahubwo amateka aduha isomo,tukayigiraho dushyinga amategeko areba anagena imyitwarire iburizamo ayo mateka mabi.

Ntabwo ushobora kurega RPF ibyaha bya genocide y’abahutu kandi perezida warubakuriye kuva 1992 kugeza 2000 yari umuhutu. Mu ingabo z’inkotanyi “Inyenzi” uko zitwaga icyo gihe harimo abahutu nubwo bari 1%. Muri Zaire, impunzi nyinshi z’abahutu zaracuwe ku ingufu izindi ziromongana zigwa mumashyamba, zongera guhura n’ingorane z’intambara ariko abahutu bemeye gutaha na nubu baracyari mubyabo(abatarahamwe nicyaha cya genocide).

Nongere mbivuge neza munyumve ntabwo mpakana ko abahutu batapfuye ariko njye nsanga atari genocide ngendeye ku busobanuro nabahaye ahubwo ibyaha by’intambara. Niyo mpamvu kubwanjye hiyongereye ku kwibuka genocide yakorewe abatutsi, nsanga hajyaho undi munsi wo kwibuka intambara n’abayiguyemo harimo nabo baturage b’abahutu noneho uwo munsi ukabashya kwigisha ibijyanye n’intambara nububi bwayo. Ibyo bizatuma wa Muhutu na wa Mututsi ufite uwe waguye mu intamabara utabarirwa muri genocide yumva ko nibura afite umunsi yamwibukiraho, yibukiraho uwe yatakaje ibyo kandi bizafasha mukumenya ukuri kuzafasha abanyarwanda mubumwe n’ubwiyunge.

Ntabwo umunyapolitiki agomba gukoresha ubwoko nk’ihame ryibanze rya politiki ye ahubwo amahame n’ingamaba zizatuma abanyarwanda varenga amateka mabi bakabana bagasabana mugihugu cyabo. Niyo mpamvu nababwiye ubushyize ko ubuzimwe atari politiki ni mubona umuntu abunza akanywa ngo ibi byagenze gutya na gutya aho kubabwira ibyo abateganyiriza bizabavana mu bwingunge bw’ubukene n’intambara, uwo munyapolitiki ntimuzamushyireho ibyiringiro by’ubuzima bwanyu hejo heza ahubwo umunyapolitiki uaharanira inyungu ze atitaye ku ingaruka mbi bibagiraho mwe n’igihugu cyanyu.

Umunyapolitiki mwiza si nuriya ubatera ubwoba ngo “Nzabica” ahubwo se uwo munyepolitiki wigamba kwica mbere y’uko yica abandi uwamwica we akahava. Ntabwo ushobora kwigamba ngo uzica abantu burya uba uri igikenya. Niyo mpamvu ubona bariya bigambye ngo bazica abantu ubu babarizwa muburoko bazabubabamo bakanabupfiramo. Ikiremwa muntu kigomba kubahwa. Iyo utabikoze ingaruka byanze bikunze ziratinda ariko izo ngaruka zibyo wakoze zikugeraho. Ntamunyarwanda rero muri ibibihe warukwiye guhigira undi ngo “Ndakwica” weho se wumva waravukiye kwica utavukiye gupfa?

Banyarwanda rero bene abo banyepolitike babazanamo politiki y’ubuzimwe n’iterabwoba ni abanyepolitiki babi bahatswe na politiki mbi igizwe n’iterabwoba n’ubuzimwe. Bene abo banyepolitiki mukwiye kubamagana kuko ntacyiza babafitiye kiri imbere usibye amatage y’intambara n’inzangano. Nihaba inzangano muzongera mutemane nihaba intambara muzongera mupfe umusubirizo nguwo umusaruro wa politiki mbi.

Politiki nziza ni ibarindira umutekano namwe ubwanyu mukawirindira. Umutekano ni uwanyu ntanundi warukwiye kuwubaindira nimwe mukwiye kuwirindira mukawusigasira. Mugafata ingabo na pólice mubitugu mukabereka ko muri kumwe rwose ko icyo mushigikiye ari umutekano wanyu mwe ubwanyu. Umuyobozi naza akabicamo umuntu,icyo gihe muzigaye ntabwo muzaba murimo kwirindira umutekano. Umuntu naturuka ikantarange hakurya y’umupaka agatangira akaza akabarasa,icyo gihe ntabwo muzaba mwarafashe ingabo na pólice mubitugu kandi ingaruka nyishi zintambara zizabageraho.

Icyo nifuza rero ni uko mwafata umutekano n’ubumwe bwanyu nk’abanyarwanda nk’intavogerwa. Igihe muzashirika ayo manga wawundi ugamije kubacamo íbice cyangwa wawundi ugamije kubarasa akabica ntabwo azaba akibashoboye aho kubatera ubwoba azabagisha inama aho kubacamo amacyakubiri azashaka kuba umwe muri mwe. Imvugo nka “Nzabarasa, tuzabatwika, nzabica” ijyana n’umutegetsi udafatana agaciro ubuzima bwabo ayobora.

Baturage rero mwirindire umutekano,murinde ibyagezweho u Rwanda rumaze kubaka mwamagane abayobozi babazanaho amateka atagize icyo akibamariye ndetse n’abayobozi bakibatera ubwoba nabo “They are not worth to lead you and our country” a good leader, does not intimidate,traumatise, cause fear to, his people but gives them hope of today and tomorrow. A good leader promises life to his people not death.” Bivuga ngo umuyobozi mwiza ntabwo atera ubwoba cyangwa ngo ateze igihunga kubaturage ayoboye ahubwo abaha amizero y’ubuzima bwa none na hejo hazaza, umuyobozi mwiza azababwira ibyerekeranye nubuzima bwanyu bwiza aho kubasezeranya urupfu. Kimwe nuriya ubacamo ibice,kuki mwemera?

Banyarwanda intambwe yambere yo kwibohora ubukene n’intamabra zurudacya ni uko mwe ubwanyu mwirindira umutekano nubumwe hagati yanyu ntihagire ubivogera.

Murakoze.

Ndindamahina