Amakuru atangazwa na sosiyete sivile muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko hari umutwe w’ingabo za Uganda umaze ibyumweru ushinze ibirindiro mu gace ka Tshongo mu ishyamba ribamo Ingagi rya Sarambwe muri Rutshuru ho muri Kivu y’Amajyaruguru.

Nta gikorwa cy’izi ngabo kiragaragara, ariko ngo icyazanye izi ngabo za Uganda ntikiramenyekana nk’uko amakuru akomeza avuga.

Amakuru kandi akomeza avuga ko hegitari zisaga 44 z’iri shyamba zamaze kwigarurirwa n’abahinzi b’Abagande mu amezi menshi ashize.

93936_story__french-soldier-killed-in-somalia

Sosiyete sivile muri aka gace ikaba isaba ko habaho iperereza mpuzamahanga kuri iki kibazo. Ku rundi ruhande nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga, umukozi w’Intara uhagarariye Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ahitwa Nyamilima, Jean Paul Marungu, avuga ko aya makuru nawe yayagejeje ku bamukuriye.

Itsinda rihuriweho rya ICGLR rishinzwe kugenzura imipaka ntacyo riratangaza kuri aya makuru, mu gihe ngo Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (ICCN) ryo ryanze kugira icyo ribitangazaho