Image result for handgun images

Maniriho Christian wakoraga akazi ko gupima ibizami (laborantin) mu kigo nderabuzima cya Nyange giherereye mu karere ka Ngoma, umurenge wa Mugesera yishwe arashwe ku mugoroba wo kuwa 4 Nzeri 2016 ahagana saa tatu n’igice z’ijoro ubwo yari atashye mu rugo rwe.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mugesera iki gikorwa cyabereyemo butangaza ko hataramenyekana ababa babyihishe inyuma kuko iperereza rigikomeje gukorwa n’inzego zibifitiye ububasha ngo hamenyekane impamvu y’icyo gikorwa yemeza ko kidasanzwe mu murenge.

Bizumuremyi Jean Damascene uyobora uyu murenge wa Mugesera yatangarije Bwiza.com ko nta muntu urafatwa, ndetse yemeza ko hataramenyekana neza icyamwishe mu gihe bamwe mu bahageze akimara kwicwa bahwihwisaga ko bamuteye grenade.

Yagize ati, “Hari umuntu waraye arashwe mu masaha ya saa 9h30 z’ijoro wakoraga mu kigo nderabuzima cya Nyange ariko ntabwo yishwe na Grenade,…Nta bimenyetso bifatika by’ababa bakoze iryo bara; ariko turacyegeranya ibimenyetso ndetse n’abaturage ngo dukore inama tunabahumurize ndetse n’uburyo bwo gukomeza gushakisha amakuru”.

Umwe mu bahageze Christian amaze kwicwa yagize ati, “inaha hageze iterabwoba, muganga bamuteye grenade;” uyu muturage utifuje ko hatangazwa amazina yakomeje avuga ko wasanga hari uwo bafitanye ibibazo wari wahamutegeye nubwo nta gihamya cyabyo kuko nta minsi myinshi yari amaze aba muri aka gace yajemo ku bw’impamvu z’akazi.

Ubuyobozi bwahumurije abaturage ko nta gikuba cyacitse, ko umutekano ukomeza kurindwa uko bisanzwe; bunabasaba abaturage kurushaho kugira uruhare mu gutanga amakuru ashobora guhungabanya umuntekano no kuba maso igihe babonye umuntu udasanzwe bagatanga amakuru inzego zibifitiye ububasha zikabikurikirana.