Iby’iwacu n’agahoma munwa kuko ikibi n’ikiza byose binganya agaciro, uwishe arasinginzwa kurusha uwiciwe ubu noneho bisigaye byarabaye nka byenda gusetsa, umuntu arihanukira agasobanuro uko yishe cyangwa uruhare rwe mukugambana amashyi akayahabwa.

Hambere Dr. Theogene Rudasingwa yarihanukiriye asobanura ngo ukuntu inkotanyi zakubitaga agafuni maze abanyarwanda bamuha amashyi nubwo bwose yibutse kubivuga nyuma y’imyaka irenga 20. Hambere naho ati Kagame yarambwiye ngo yatanze itegeko ryo kurasa indege ya Nyakubahwa Juvenal Habyalimana, abanyarwanda bati uri ntwari n’ubwo bwose yabimenye agakomeza agakorera Kagame akaza kubivga Kagame amaze gutandukana nawe.

Kagame nawe ati nishe Karegeya, abanyarwanda bakoma amashyi dore ko yanabivugiraga mu rusengero, none indi nkuru abanyarwanda bakiriye ngo nuko infungwa zifungiwe ibyaha bya genocide zirimo kwandika ibitabo byerekana uko bishe.

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside Dr Bizimana Jean Damascene yatangaje ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bafungiye muri gereza ya Kigali n’iya Muhanga batangiye kwandika ibitabo bavuga ibyo bakoze

Dr. BIZIMANA Jean Damascene umunyamabanga wa CNLG

Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubundi byakorwaga n’abayirokotse ndetse n’abanyamahanga, ariko ubu hari indi ntambwe irimo guterwa n’abayikoze nabo batangiye kwandika ibyo bazi n’ibyo bakoze muri Jenoside.

Ati “Hari ibitabo byinshi by’abarokotse Jenoside biriho bisohoka, ariko hari n’indi ntambwe imaze guterwa, abantu bakoze Jenoside nabo bariho barandika, barandika bafunze.”

Dr Bizimana avuga ko kugeza ubu hari imishinga (draft) y’ibitabo bitatu birimo kwandikwa ku ruhare rw’abakoze Jenoside bari mu magereza.

Hari igitabo kirimo kwandikwa n’abagororwa bo muri Gereza ya Muhanga, ‘draft’ y’igitabo cyabo ngo bayishyikirije Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), irayisoma ariko isanga nta kintu igaragaza gifatika.

Dr Bizimana avuga ko hari n’indi ‘draft’ yanditswe n’abafungiye muri gereza ya Nyarugenge, yo ngo harimo ubuhamya bw’abagabo n’abagore kandi bavuga buri kimwe.

Ati “Yo ije ifite intera yindi iriho kuko bo bateye intambwe y’uko buri wese agenda avuga ibyo yakoze. Turiho turagisoma kugira ngo tubafashe kukinoza ariko hari intambwe cyateye.”

Arongera ati “Ab’i Gitarama bo ntibabivugaga, baravugaga ngo batubwiye ibingibi, ba,ba,ba…., tuganira nabo turayibasubiza (draft), tuzabafasha kuyinoza kuko bafite ubushake.”

Hari n’ikindi gitabo, cyo ngo kitarimo kwandikwa n’abagororwa, ariko kirimo kwandikwamo ubuhamya bw’abagororwa banyuranye.

Dr Bizimana avuga ko hari umuntu (atashatse kuvuga amazina ye) uriho ucyandika, we ngo yagiye muri gereza zitandukanye, agenda abaza abemeye icyaha, bakicuza ndetse bamwe bagabanyirizwa n’ibihano.

Ati “Icyo gitabo kirakomeye kuko harimo abavuga ibyo bakoze kandi ugasanga babajwe n’ibyo bakoze.”

Muri iki gitabo ngo harimo n’abakatiwe igifungo cya burundu bavuga bati ‘njyewe igihano nahawe ntabwo aricyo nkwiye,…n’icyo kutwica nticyari kuba gihagije kuko ntibari kutwica nk’uko twishe abandi’.

Dr Bizimana ati “Birakwereka ko hari intambwe tumaze gutera rwose,…kubaka igihugu neza nk’uko Leta yacu ibikora hari icyo bimara.”

Yongeraho ati “Muri iki gitabo hari n’aho abo bicanyi bagera bakavuga bati ikitubabaza ni uko abana bacu babayeho neza kenshi kurusha n’abana b’abo twishe, bati abana bacu bafite imirimo, hari abo Leta ifasha nk’abakennye, ariko hari abo twiciye imiryango turayimara bakaba babayeho nabi kuko abenshi bafite ubumuga.”

CNLG ivuga ko ubuhamya nk’ubu bwubaka umuryango Nyarwanda kandi bukayivura, bityo igashishikariza abantu bose babishoboye kwandika amateka bazi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igitangaje rero n’ukuntu ngo balimo gufasha infungwa kunoza igitabo, ikindi gitangaje n’uukuntu izinfungwa hari ukuntu zihuje na Rudasingwa Theogene, icyo bataniyeho n’uko izo Rudasingwa we yasohoye igitabo ariko akibagirwa kwandikamo byinshi mubuhamya atanga muriki gihe.