Muhanga: Bamushyize mu kiciro cy’ubudehe cy’abishoboye
Mu myaka ishize mu byiciro by’ubudehe yashyirwaga mu kiciro cya mbere cy’abatishoboye, akarihirwa ubwisungane mu kwivuza bigafasha nyina niburakumushakira ibindi byangombwa.
Mu ibarura riheruka ryo kongera kwemeza ibyiciro by’ubudehe, Twambajimana na nyina bisanze bari mu cyiciro cya gatatu, ubusanzwe kirimo abantu bishoboye
Ikiciro cya gatatu cy’ubudehe kirimo ingo zigera kuri 1267 171 zirimo abanyarwanda 5 766 506 bangana na 53,7% by’abanyarwanda bose. Iki kiciro kirimo abantu badakeneye gufashwa na leta kuko mu mibereho yabo bashobora kwigira, ni ukuvuga abahinzi basagurira amasoko, abikorera bafite ibikorwa bigaragara….
Twambajimana we ati “Nta bushobozi jye n’umubyeyi wanjye dufite bwo kubona amafaranga twishyura ubwisungane mu kwivuza kuko no kubona ibyokurya bitugora.”
Francois Xavier Ndejeje Umunyamabanga w’Umurenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga, avuga ko nta makuru yari afite y’uyu muryango, ariko ngo agiye kubikurikirana arebe impamvu yatumye ashyirwa mu cyiciro cy’abishoboye kandi bigaragara ko bari mu bantu bakwiye gufashwa nk’uko byari bisanzwe.
Twambajimana ku myaka 30 ubu yagize ubutwari bwo gusubira mu ishuri, ubu ari mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, ndetse avuga ko afite ikizere cyo kuzarangiza n’ayisumbuye na Kaminuza ngo Imana niba ikimutije ubuzima.
Kugeza ubu usibye kuba ahangayikishijwe no kuba yarashyizwe mu kiciro cy’abakwiye kwifasha kandi nta bushobozi afite, anafite ikibazo cy’igare ry’abamugaye ryamusaziyeho.
Samuel Kamangu umukozi uhagarariye abafite ubumuga mu Karere ka Muhanga, avuga ko bagiye kumuha igare azajya yifashisha ajya ku ishuri.