Mu gihe abanyarwanda bamwe babona Padiri Tomasi NAHIMANA nk’umucunguzi bari bategereje ;

Mu gihe uyu Padiri Tomasi NAHIMANA akomeje kwemeza ko yitegura kumanuka akajya guhatanira intebe y’umukuru w’igihugu agahangamura Jenerali Paulo KAGAME ;

Amakuru dukesha umudiplomate w’igihugu cy’igihangange i Kigali arahamya neza ko :

  1. Nyuma y’Inama y’igihugu y’Umushyikirano yo kuwa 19/12/2014, abiru bakuru n’abajyanama bakuru ba KAGAME barimo pasitoro Rick WARREN na Tony BLAIR, bahaye inama KAGAME yo gushaka uko yemerera abahanganye nawe hanze yigihugu gutaha kandi bakiyamamaza, maze Kagame we ahitamo umuhutu umwe umurwanya akamugura akemera gutahuka kugira ngo aheshe agaciro amatora yo muri 2017 kandi abere ikigusha abandi banyapolitike barwanya FPR ;

 

  1. Nyuma y’aho Padiri Tomasi NAHIMANA atatiye igihango yagiranye na Fawusitini TWAGIRAMUNGU akamuca inyuma bajyanye muri Amerika akamugurisha, abajyanama ba KAGAME bakomeje kumubonamo ubukozi bwo kuzababera igikoresho cyo kwimakaza ingoma yabo. Abo bagabo bombi bari ibikomerezwa mui ishyaka RDI Rwanda Rwiza ry’indoto za Rukoma. Mu gihe Fawusitini TWAGIRAMUNGU yari yagiye kumurikira ba shebuja b’abanyamerika uwo muyoboke we Padiri, Nahimana yamuciye inyuma yigumisha gato muri Amerika asobanurira abo ba Mpatsibihugu ko amakinamico bakoresha uwo Rukokoma ko na we yayakina akiyakrira ifaranga. Ni uko yahavuye abemereye kuva muri RDI akazashinga ishyaka yaje kwita ISHEMA Party.

Akimara gushinga Ishema Party, ba shebuja bahise bamusaba gukora uko ashoboye FDLR ikavaho. Nguko uko yatangiye guhuragura amagambo nk’uhanzweho yemeza ko FDLR irutwa na FPR. Ayo magambo ye ntacyo yagezeho muri uwo mugambi wo gusenya abacunguzi. Nyuma bamuhaye akayabo k’amafaranga ngo azenguruke ibihugu byinshi yemeza ko we afite ingabo zizajya gukuraho Kagame ari nako asaba ibihugu byinshi guha akato FDLR ngo bigafasha igisirikare cya Padiri.

Ibyo bihugu byamubaza amazina y’abasirikare akarya iminwa cyangwa agatanga amazina y’abantu batakiri mu gisoda ayahawe n’abantu bamwe yifashishaga byihutirwa atanababwiye icyo ashakira amazina y’abasirikare bamwe ba FDLR yashakaga kwiyitirira. Ingendo yagize muri urwo rwego mu bihugu bya SADEC ndetse no muri bimwe mu bihugu byo mu biyaga bigari zamuguye nabi, zereka ba shebuja bamukoresha ko ikiraka bamuhaye cyo gusenya FDLR cyamunaniye.

Niyo mpamvu bakoresheje izindi turufu muri iyi minsi noneho Padiri bamurekera gusa umushinga wo kwizihiza amatora ya 2017 ngo atoreshe Paul KAGAME nk’umwami uganje ngo kuko azaba ahanganye n’umuhutu w’igihangange witwa Padiri bizitwa ko amatora ye yubahirije demokarasi. Uyu mushinga wo kujya kwimakaza Kagame muri 2017 nawo akaba yari awuziranyeho na ba shebuja kuva kera ariko akaba yaratinze kuwuhishurira abo yabeshye ngo bamkurikire butama mu Ishema party.
Inama rero Tony Blair na Pastor Rick Warren bagiriye Kagame yo gushaka umuhutu w’agakingirizo mu matora yasanze abamushyize ku butegetsi bararangije kumutegura .

  1. Padiri Tomasi NAHIMANA wari waremeje ko azataha mu kwa mbere 2016 yarabisubitse kubera ko imishyikirano ku byo yemerewe yari itaratangira. Iyo mishyikirano yaje gusozwa mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka. Padiri Tomasi NAHIMANA yahawe akayabo k’amadolari kandi yizezwa ubusugire igihe cyose azaba ari mu Rwanda.
    4. Ku buryo ingendo zose Padiri Tomasi NAHIMANA yagize kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka zishyuwe na Kigali ifatanyije n’amacuti y’ingoma-ngome. Ubufatanye kandi burakomeje, umubano ni wose kugeza igihe Paulo KAGAME azarangiza kwegukana instinzi y’ubuziraherezo.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, bene Imana mwe,

Muramenye, muramenye ntimurire inyama gutukura : gushyiramo karuvati ukurira indege ukamanuka i Kigali ntibivuga ko uzemererwa guhangana na nyir’ingoma KAGAME. Hagati yo kujya mu Rwanda no gusimbura KAGAME, harimo amazi magari !

Muramenye rero, nta mucunguzi w’abanyarwanda mukwiye gutegereza muri Padiri Tomasi NAHIMANA ; biragaragara nta shiti ko ahagurukijwe no guha Jenerali KAGAME umusanzu yifuzaga : guha isura nziza ikinamico ry’amatora ryo mu mwaka utaha wa 2017. Icyokora nk’uko nabibwiwe, Padiri Tomasi NAHIMANA yijejwe ko ntawe uzamuhutaza natahuka, ko ahubwo na nyuma y’amatora azahabwa agahenge n’impamba ihagije akaguma mu Rwanda agafasha Leta kubeshya abanyarwanda ko noneho hari opozisiyo nyakuri ikorera imbere. Ngo ariko Padiri Tomasi NAHIMANA yaba yarasabye ko nyuma y’amatora azisubirira hanze y’u Rwanda. Biravugwa ko yaba amaze kugura inzu itagira uko isa i Burayi, akaba ariyo azatahukiramo amaze kugurisha abanyarwanda. Byaba ari igitangaza ku muntu utarigeze na rimwe agira akazi kazwi mu Bufaransa.
Hagati aho ariko, itahuka rya Padiri Tomasi NAHIMANA rizakora ku banyarwanda batari bacye, baba impunzi Leta y’inkotanyi ihimbahimbira ibyaha ngo ibaheze ishyanga, baba abazamukurikira bari imbere mu gihugu kuko nyuma y’amatora Jenerali KAGAME azatoratora abo bose bazaba baragaragaje ko baharaniye ko ava ku ntebe ye.
Mwibuke muri 2003, uko Fawusitini TWAGIRAMUNGU yicishije abanyarwanda benshi, abandi bagatikirira muri gereza, abandi bagakizwa n’amaguru ubu bakaba basaziye mu buhungiro kubera ko bishinze Rukokoma wari wibereye mu kiraka cy’abazungu na Kagame.

Abazibeshya ngo barigaragaje bari inyuma ya Padiri, Kagame azabahumbahumba kuko azaba abonye ko batamwemera mu gihe Padiri azaba yinywera divayi n’abamutumye.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, ngaho rero agapfa kaburiwe ni impongo, uzagwa mu mutego ntazavuge ko ntari naramuburiye.

Kanyankore Yozefu

Nairobi