Bamwe mu bakoresha batunzwe agatoki gufatirana abakobwa barangije kwiga
Bamwe mu banyeshuri barangije muri Kaminuza y’u Rwanda, baravuga hari bamwe mu bagabo bafatirana abakobwa barangije kwiga bakabakoresha ibyo bashatse.
Kuri bamwe bo banemeza ko kuba udafite uwawe ugufata ku kaboko ngo aguhe akazi, byaba ari inzozi nubwo Leta ibabwira kwihangira akazi.
Bamwe mu banyeshuri baganiriye n’ikinyamakuru izubarirashe.rw, bemeza ko nk’ubu iyo bamaze guhabwa impamyabumenyi ari bwo bamwe mu bakobwa bagwa mu bishuko byo gushaka akazi bagatanga imibiri yabo baryamana n’abagabo kugirango bakabone.
Ibi babivuze kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Nyakanga 2016, ubwo bahabwaga impamubumenyi kuri stade Amahoro.
Mu mpanuro Perezida Kagame yahaye aba banyeshuri, yababwiye ko baje ku isoko ry’umurimo aho bagiye guhanganira akazi ari benshi, gusa ababwira ko ari gake ugereranyije n’uko bangana.
Perezida Kagame yababwiye ko icyo bakwiye gushyira imbere ari ukwihangira imirimo bo ubwabo ahubwo gusaba akazi.
Abaganiriye n’iki kinyamakuru basanga bigoye.
Uwayo Christine urangije mu ishuri rya ISAE Busogo, kuri we agira ati “Muri rusange rwose udafite umuntu ugufasha mu muryango ntabwo rwose wabona akazi, yewe kubona igishoro ni uko ugomba kuba ufite umuntu ukomeye mu muryango wenda akaba yagufasha, kuvuga ngo uzabona miliyoni cyangwa ibihumbi Magana ntabwo byatworohera.”
Christine ufite imyaka 23, kuri we avuga ko iyo abanyeshuri cyane cyane ab’abakobwa barangije amashuri, usanga abenshi bahura n’ibishuko byo kwishora mu busambanyi.
Yunzemo ati “Bibaho rwose aho abakobwa batanga iyo ruswa, akenshi abagabo bagufatirana iyo bamaze kukubona ko umerewe nabi, mbese ushaka nk’amavuta yo kwisiga kandi iwanyu badafite ubushobozi, ariko ntabwo twakagombye kugwa muri ibyo bishuko rwose, gusa bibaho.”
Aba banyeshuri kandi bagaragaza ko ikibazo cy’imisoro nacyo gikomeje kubangamira abagerageje gutangiza udushinga duto, kuko ngo hari n’aho bigera ugasanga imisoro utanze iruta igishoro watangije.
Habumuremyi Donat we urangije mu ishuri rikuru ry’uburezi (KIE), we avuga ko nubwo ubu ari umwarimu mu Karere ka Gakenke, ariko nawe azi ko akazi kagoye kukabona.
Agira ati “Nibyo akazi karagoye kukabona hanze aha, gusa njyewe icyo nasaba abarangije ni ukumva ko no kuba barangije ari ishema rikomeye.”
Muri Gashyantare uyu mwaka, umwe mu ba depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yavuze ko biteye agahinda kuba u Rwanda rugiye kuba nka Sodoma na Gomora.
Depite Mukarugema Alphonsine yavuze ibi nyuma y’aho umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency international Rwanda, uhamagajwe muri komisiyo ishinzwe imibereho y’abaturage mu Nteko ngo igaragaze uko ikibazo cya ruswa mu mitangire y’akazi gihagaze mu mwaka wa 2014/2015.
Uyu muryango wavuze ko mu mwaka wa 2014/2015, abakobwa cyangwa abagore bangana na 50% bagiye kwaka akazi, basabwe kuryamana n’abagombaga kukabaha, ababuze akazi kubera kwanga gutanga iyo ruswa bari 32.7%, bavuze ko bemeye ko bakabuze, 29.1% bari abakobwa bakora imirimo y’ubunyamabanga, 10.9% ni igitsina gabo bakora mu mirimo iciriritse.
Ubu koko u Rwanda rugiye kuba Sodoma na Gomora? Hon Mukarugema
Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, aravuga ko igihugu gikwiye kumva ko ruswa ishingiye ku gitsina ihangayikishije mu mitangire y’akazi mu Rwanda.
Depite Mukarugema Alphonsine aravuga ko hatagize igikorwa vuba, u Rwanda rwaba rugiye kuba nka Sodoma na Gomora.
Sodoma na Gomora, hagaragara muri Bibiliya nka hamwe mu hazwi haberaga ubusambanyi mu buryo bukomeye kugeza ubwo umujinya w’Imana watumye iharimbura.
Ibi iyi ntumwa ya rubanda yabivuze nyuma yaho umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency international Rwanda, uhamagajwe muri komisiyo ishinzwe imibereho y’abaturage mu nteko ishinga amategeko, ngo igaragaze uko ikibazo cya ruswa mu mitangire y’akazi gihagaze mu mwaka wa 2014/2015.
Ingabire Marie Immaculee uwuyobora, yavuze ko ruswa ishingiye ku gitsina iteye ubwoba, ku buryo hari igikwiye gukorwa.
Yagize ati “Muri ubu bushakashatsi twakoze mu mwaka wa 2014/2015, bugaragaza ko abakobwa cyangwa abagore bangana na 50% bagiye kwaka akazi, basabwe kuryamana n’abagombaga kubaha akazi, ababuze akazi kubera kwanga gutanga iyo ruswa, 32.7% bavuze ko bemeye ko bakabuze, 29.1% bari abakobwa bakora imirimo y’ubunyamabanga, 10.9% ni igitsina gabo bakora mu mirimo iciriritse.”
Naho muri raporo y’Umuvunyi yo mu mwaka wa 204/2015, na yo igaragaza ko mu bemeye ko batanze cyangwa basabwe ruswa mbere yo kwinjira mu kazi ka Leta, 40% basabwe cyangwa batanze ruswa ishingiye ku gitsina, iyi kandi niyo ruswa iri ku isonga muri ruswa zigaragara mu mitangire y’akazi ka Leta, kuko ruswa y’amafaranga niyo ikurikiraho aho yihariye 39% bya ruswa zitangwa mbere cyangwa nyuma yo kwinjira mu kazi ka Leta.
Depite Mukarugema uri muri iyi komisiyo yavuze ko iki ari igisebo gikomeye ku muryango nyarwanda, kuko ngo byaba bigaragaza ko abakobwa cyangwa abagore bose bafite akazi, umuntu azajya atangira gukeka ko bose babonye akazi kubera ko babanje kuryamana n’abakoresha babo.
Yagize ati “Ubu koko tuvuge ko iki ari icyorezo cyibasiye u Rwanda?, ubu koko igihugu cyaba kigana he mu gihe hari gahunda yo kwigisha abana bose nyamara bikagenda gutya?, ubu koko u Rwanda rugiye guhinduka Sodoma na Gomora?.”
Yunzemo ati “Ubu se koko twitege ko serivise zizakorwa neza, mu gihe nyamara abantu bajya mu kazi kubera ko babanje kwakwa ruswa y’igitsina?.
Uyu mudepite aravuga ko bigiteye inkeke kugira ngo ibimenyetso byatanzwe n’uwatswe ruswa ngo byemerwe mu nkiko, kuko itegeko ryo rivuga ko ibimenyetso bigaragazwa na Polisi aribyo bihabwa agaciro.
Agira ati “Ubu bizagenda gute niba umuntu atanga ibimenyetso ariko bikangwa ngo ntabwo bifatika? Hari igikwiye gukorwa.”
Kugeza ubu umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda, uravuga ko hari amakuru agaragaza ko hari abakozi babwira abakobwa bakoresha ngo “unsange muri hoteli…, mu cyumba…, uwo mukobwa atabikora agahita atakaza akazi.
Mu bindi kandi ngo hari abakoresha banga kuzamura abakozi mu ntera kubera ko banze ko baryamana, n’ibindi bikorwa bitandukanye bibangamira umukozi.
Kugeza ubu kandi ngo ruswa ikomeye irimo kugaragara mu mashuri makuru na za Kaminuza, aho umwarimu aha umunyeshuri amanota atakoreye, bigatuma uwo munyeshuri yumva ko hari ideni afitiye mwarimu, bikarangira baryamanye.
No mu bitaro, ngo hagaragara aho bamwe mu baganga badashobora kurara amazamu kubera uburyo agoye, babikorewe n’abayobozi babo kuko baryamana, ugasanga bamwe aribo barihoraho (izamu).