Gen Kayumba yavuze ko impunzi zishobora gufata imbunda kugirango zisubire mu gihugu cyazo
bi yabitangaje mu gihe yari abajijwe ku bibazo by’impunzi z’Abarundi ziri hirya no hino zatangiye guhunga igihugu mu mwaka ushizwe ubwo Nkurunziza yiyamamazaga kuri manda ya 3 bamwe bemeza ko ihabanye n’ibikubiye mu itegekonshinga ry’u Burundi.
Aganira n’ikinyamakuru Ijwi ry’Amerika, Kayumba Nyamwasa yabajijwe n’umunyamakuru ati: “Ni ryari impunzi zishobora kwinjira mu gisirikare”.
Asubiza, Kayumba yavuze ko bishoboka cyane ko impunzi zakwinjira mu gisirikare zigasubira mu gihugu cyazo mu gihe bigaragara ko izindi nzira zose zanze, cyane cyane avuga ko inzira y’ibiganiro ariyo ishobora kubanziriza umwanzuro wo gufata imbunda.
Ati: “icyo nakubwira, ubusanzwe kugirango ubuhunzi burangire, binyura mu nzira y’imishyikirano, igihe ari amaleta wenda yumvikana kandi ubutegetsi bw’impunzi bwahungiyemo bwumva neza ko buri munyagihugu afite uburenganzira, ariko igihe ibyo binaniranye, kenshi na kenshi impunzi zishobora gufata imbunda kugirango zisubire mu gihugu cyabo”.
Yakomeje avuga ko zifata imbunda kuko aba aribwo buryo bwonyine buba bushobotse, aha kandi akaba yarahise atanga urugero rw’impunzi z’Abanyarwanda zari zarahunze muri 1959 zafashe umwanzuro wo gufata imbunda mu 1990, ko nta yindi nzira yari isigaye yabafasha kugaruka mu rwababyaye.
Aha ni naho yahise agaruka ku bibazo by’u Burundi, avuga ko bitandukanye n’iby’impunzi z’Abanyarwanda zo mu 1959, ko amahirwe ahari ku z’Abarundi ari uko Leta yabo yemera gushyikirana na Opozisiyo.
Akomeza avuga ko kuba Leta y’u Burundi yemera ibiganiro ari ikizere kuri zo cyo kuba zazataha, ko kuba zahita zitekereza iby’imbunda bigoranye by’umwihariko ko zimaze n’umwaka umwe zihunze.
N’ubwo Kayumba avuga ibi, akaba abivuga nawe ari impunzi, ahamya ko kuba impunzi kuri we ari ibisanzwe, ati: “Ntabwo ari njye mpunzi ya mbere ibayeho ivuye mu bihugu ibyo aribyo byose,…”.
Generali Kayumba Nyamwasa ubu utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, yahunze yari umugaba w’ingabo z’u Rwanda, Yavuye muri ako kazi agiye kwiga mu Bwongereza, Yanahagarariye inzego zose z’iperereza mbere yuko agirwa intumwa y’u Rwanda (ambasaderi) mu Buhinde. Generali Kayumba yavuye mu Rwanda mu kwezi kwa kabiri 2010.
Gen Kayumba Nyamwasa uba uba mu buhungiro muri Afurika y’Epfo, ubu anashinjwa na Leta y’u Rwanda kugira uruhare mu iterabwoba ry’ibikorwa byo gutera ibisasu mu gihugu.
Bwiza