Itangazo PS.IMBERAKULI
ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU N° 010/PS.IMB/2016
KUNENGA POLITIKE YO GUTWARA ABANTU N’ABINTU YA FPR INKOTANYI IMWE
MUZISONGA ABANYARWANDA.
Rishingiye ku cyemezo cya Leta ya Kigali cyo guhindagura aho imodoka
zihagarara hato na hato kandi huti huti;
Rigarutse ku cyemezo cyafashwe cyo gukoresha ATM ku bagenzi bose mu mujyi
wa Kigali;
Rimaze kubona ko mu Rwanda politike yo gutwara abantu n’ibintu idahamye no
kuba ikigo cya Leta cyo gutwara abantu n’ibantu (ONATRACOM) cyarakuweho cg
cyaciwe intege n’abanyabubasha ;
Ishyaka PS Imberakuri, riramenyesha Abanyarwanda,inshuti z’U Rwanda
,abarwanashyaka ba PS Imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira:
Ingingo ya mbere:
Ishyaka PS Imberakuri, riramaganira kure icyo cyemezo cyo guhindagura aho
imodoka zihagarara zijya mu Ntara cyane ko biba giturumbaka ,nk’aho
barindiriye hakabanza hakorwa inyigo neza no kuhageza ibikorwa remezo
by’ibanze n’amafaranga yatangwaga ntiyongerwe ku matike ,nyamara bizwi neza
ko mu Rwanda ubukene bunuma.
Ingingo ya kabiri:
Ishyaka PS Imberakuri, riramagana uburyo ONATRACOM yaciwe intege kandi
yarafashaga taransiporo(kugenderanira) kugera aho bitoroshye no gutwara
rubanda ku giciro kigufi ugererenije n’ayandi masosiyeti ya taransiporo.
Ingingo ya gatatu:
Ishyaka PS Imberakuri ,risanga ibyemezo nk’ibyo bihuye n’ubuzima bwa buri
munsi bw’igihugu biba bigomba kwitonderwa mu rwego rwo kubungabunga
inyungu rusange kandi bigakorerwa inyigo yimbitse aho guhutaza rubanda
batorohewe n’ubuzima bwa buri munsi.
Ishyaka PS Imberakuri, rirasaba leta ya Kigali iyobowe na FPR Inkotanyi
,kwisubiraho mu maguru mashya inzira zikigendwa ku byemezo bidakenewe
,bishyira
rubanda mu kagaga kandi ko kuba muri opozisiyo atari ukwanga igihugu ,
bikwiye ko twicarana na leta tugakemura ibibazo by’imiyoborere.
Bikorewe I Kigali,kuwa 20 Nyakanga 2016.
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka akaba n’umuvugizi wa PS Imberakuri
Sylver Mwizerwa (Sé)