Abanyarwanda bari baragiye gushaka amaramuko muri Uganda bakagarurwa baratabaza
Nubwo twagaruwe mu Rwanda tuzongera dusubire i Bugande kuko nta kundi twabigenza
Kugeza ubu nta nkunga turahabwa nyuma yo kugarurwa mu Rwanda
Kwirukanwa muri Uganda byatewe n’abashyigikiye Dr Besigye
Barica abantu umurambo bakawushyira imbere y’urugo rw’Umunyarwanda
Ntabwo twagiye gutembera i Bugande twagiye guhaha
Bamwe mu Banyarwanda bahambirijwe ku butaka bwa Uganda, baravuga ko ibyakozwe ari akagambane ka bamwe mu baturage b’iki gihugu, gusa bakemeza ko imibereho yabo atari myiza.
Abo bashyirwa mu majwi ngo ni abashyigikiye Dr Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.
Nubwo aba Banyarwanda birukanwe bakagaruka aho bari batuye mu Rwanda, baravuga ko imibereho yabo itifashe neza, cyane ko ngo abenshi muri aba bari baragiye muri Uganda baragurishije ibyabo, kugeza ubu bacumbikiwe n’abaturanyi babo.
Ikibazo cy’Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Uganda, cyagaraye tariki ya 13 Nyakanga uyu mwaka, ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Ntungamo muri Uganda yavugaga ko atashimishijwe n’imyitwarire ya polisi yo muri aka gace ku kibazo cy’abaturage b’Abanyarwanda bahirukanwe.
Justine Mbabazi yavuze ko hari Abanyarwanda barenga 100 birukanwe muri iki gihugu, bagarurwa mu Rwanda mu gihe ngo bari baragiye gushaka imibereho.
Mbabazi yagize ati “Nk’abayobozi b’abaturage ntabwo twigeze dutanga uburenganzira ko hari Abanyarwanda bagarurwa iwabo, wenda polisi ifite impamvu, icyo twese twemeranyijeho ni uko tugomba gucunga umutekano, abaturage bose bari hano bakaba bazwi ku rwego rw’abayobozi, abadafite ibyangombwa bagafungwa cyangwa bagahanwa.”
Polisi muri iki gihugu yari yavuze ko yagaruye Abanyarwanda barenga 100 mu Rwanda, bari muri Uganda mu gushaka akazi. Yavugaga ko bateza umutekano muke.
Mu kumenya uko iki kibazo gihagaze n’uko aba banyarwanda babayeho mu Rwanda, ikinyamakuru izubarirashe.rw cyageze mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare.
Ni nyuma y’aho nabwo iki kinyamakuru cyari cyasuye aka gace, gisanga hari imiryango irenga 40 yari yaragiye muri Uganda kubera amapfa yibasiye Intara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda.
Ubwo cyageraga mu Kagari ka Nyamiyonga muri uyu Murenge, bamwe muri aba baturage bagarutse mu Rwanda ntibifuje ko amazina yabo ashyirwa ahagaragara, abarenga 10 nibo bagaruwe muri aka gace. Abenshi bari ahitwa muri kabiri, mu munani n’ahandi. Utu duce duhana imbibi n’igihugu cya Uganda.
Umwe mu baganiriye n’iki kinyamakuru yagize ati “Twari muri Uganda kubera gushaka imibereho, mu Rwanda twari tumerewe nabi kubera amapfa amaze igihe, tumaze kugera muri Uganda twatangiye kujya dukorera abaturage baho ndetse bakaduha n’aho guhinga, bamwe muri twe batangiye kweza bituma hari n’abatangira kutugirira ishyari.”
Undi ati “Bajya kutwirukana byatangiye ubwo bamwe mu bo twumvaga ko bashyigikiye Dr Besigye bicaga abantu, bwajya gucya tugasanga umurambo bawushyize ku muryango w’umunyarwanda, ibi byatumye batangira kuvuga ko aritwe twica abantu ndetse turimo guteza umutekano muke.”
Bimwe mu byo aba banyarwanda bahamirije iki kinyamakuru, ni uko abo bo bita abayoboke ba Dr Besigye, bababwiraga ko baje muri Uganda kubera gushyigikira Museveni.
Bavuga ko batagiye gutembera muri Uganda nk’uko byagiye bivugwa, ngo byatewe n’imibereho mibi.
Nyuma yo kugera mu Rwanda babayeho bate?
Nyuma yo kugarurwa mu Rwanda ku ngufu, aba banyarwanda baravuga ko ubuzima bwabo bumerewe nabi, cyane ko abenshi bari baragurushije ibyabo.
Undi mu baturage basigaye muri aka gace yagize ati “Ubu abagarutse turabacumbikiye kuko bari baragurishije ibyabo, batangiye kuba kuba umuzigo ku basigaye hano.”
Nubwo leta yakomeje kuvuga ko yatanze ibiribwa muri utu duce tuzahajwe n’amapfa, kugeza ubu hari aho ibi biribwa bitaragera.
Mu kiganiro amaze guha iki kinyamakuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musheri, yemeje ko hari abaturage bagarutse, gusa ngo abagurishije imitungo yabo bo avuga ko abo atabazi.
Kamugisha Charles yagize ati “Twebwe abo twakiriye ni abantu bari baragiye guhahirayo imitungo yabo bakayisiga, nta banyarwanda tuzi bari baragurishishe imitungo ngo bajye muri Uganda, twe abo twabaruriye imitungo yabo iracyahari, amazu yabo aracyahari, hari ababikora mu bwihisho wenda, hari abaza bagacumbikirwa hano muri Musheri bavuye ahandi mu gihugu, bahamara kabiri bakajya Uganda noneho babirukana bakaza bavuga ko imitungo yabo bari barayigurishije kandi babeshya.”
Ku bijyanye n’abaturage bo muri uyu Murenge bakomeje gusaba ubufasha ariko ntibabuhabwe, uyu muyobozi yemeje ko batangiye gukora ibarura.
Yunzemo ati “Mu kagari ka Nyamiyonga n’ahandi uretse mu gihe cyashize batejeje neza, ariko muri iki gihe cy’ihinga ntabwo iki kibazo cyabaye, yewe n’inzara y’amatungo ntabwo yabaye, abo bavuga inzara ni abaje bavuye mu zindi ntara bahagera hano baharaye nka kabiri, bagatangira gutaka inzara kandi imitungo barayigurishe aho bari batuye, naho ubundi umuturage wa Musheri ntabwo yahuye n’ibibazo by’amapfa nk’aba Rwimiyaga na Karangazi, kugeza ubu abandi rwose barejeje nubwo batejeje neza cyane.”
Nubwo bimeze gutya, uyu muyobozi nawe yagaragaje ko hari abo bagiye gufasha, nyuma y’aho tumugaragarije ko hari bamwe mu baturage twasanze barafunze amazu bakereza muri Uganda.
Yagize ati “Icyo kubafasha ubu turimo kubarura ngo turebe abo twafasha nk’indi Mirenge, turemera ko hari bamwe batejeje, ubu twatangiye kubarura ngo tubafashe.”
Abaturage ntibahwemye kugaragaraza ko hari bamwe mu bayobozi bahitamo kwanga kugaragaza ko abaturage babo bafite ikibazo, mu rwego rwo gushaka kwerekana ko aho bayobora babayeho neza.