Human Rights Watch irashinja u Rwanda gufunga abakene n’abazunguzayi
Iyo raporo ivuga ko inzererezi n’abanyagataro bafungirwa mu bigo bya Gikondo mu Mujyi wa Kigali, Mbazi mu karere ka Huye n’i Mudende mu karere ka Rubavu kandi ko hose bakubitirwayo abandi ntibagire gikurikirana.
HRW ivuga ko muri aba Guverinoma y’u Rwanda ifungira mu bigo bya transit, ngo harimo abacururiza mu mihanda, abatagira aho baba, abana bo mu mihanda n’abandi b’abakene.
Uyu muryango kandi unaha abo bantu izina rya “Indesirables”, ni ukuvuga ko Guverinoma y’u Rwanda itifuza aba bakene bafungirwa mu bigo bya transit centers.
Umuyobozi wa Human Rights Watch muri Afurika Daniel Bekele, avuga ko “Guverinoma y’u Rwanda ikwiye gufunga ibyo bigo byose, ahubwo igatanga amasomo y’imyuga, ubufasha n’uburinzi ku bantu batagira kivurira.”
Umuyobozi wa Human Rights Watch muri Afurika Daniel Bekele
Ku rundi ruhande Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta y’u Rwanda ,Johnston Busingye yavuze ko ibyo HRW itangaza ari ibinyoma bigamije guharabika isura y’u Rwanda no kwishakira amaramuko.
Ati” Ni umuryango ucuruza ibinyoma, umaze kubicuruza igihe kinini, nta na rimwe bigeze batuvuga ibintu bizima.”
Yasobanuye ko bibabaje cyane gushinja Leta y’u Rwanda gutererana abakene no kubafunga kandi ahubwo iri mu zibafasha cyane kurusha izindi ku Isi.
Ati” Bakoresheje ijambo rikomeretsa, ngo dufata abakene nka “undesirable” (nk’ibicibwa), kandi 70 % by’ingengo y’imari y’igihugu zijya mu kuzamura buri muntu wese utishoboye, hari gahunda zo guca nyakatsi , umurenge VUP, gusakaza amashanyarazi, gutabara abahuye n’ibiza, gufasha abanyeshuri, … none se izo zose zishyirwaho kuko leta yanga abakene?”
Minisitiri Busingye kandi ntiyemeranya n’iyo raporo ivuga ko polisi n’igisirikare bakubita abana bari mu bigo byakira inzererezi inshuro ebyiri ku munsi, bakagaburirwa igikombe cy’impungure, kandi ngo hari abasohoka bafite ubumuga.
Ku rundi ruhande Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta y’u Rwanda ,Johnston Busingye
Avuga ko babajije uyu muryango gutanga urugero rw’umuntu umwe wakubiswe cyangwa akagirira ubumuga mu kigo cyakira inzererezi ariko HRW ikarya iminwa.
Ati” Bigeze kutubaza icyo kintu, bavuga ngo hari n’abasohokamo bafite ingaruka, z’ibyababayeho, turababwira tuti muduhe izina rimwe gusa, cyangwa iry’uwaba yarasagariye umuntu, baranga ngo ntibabatubwira ngo ni amasezerano yo kubahishira baba bagiranye.”
Umuryango HRW ukunda gusohora raporo nyinshi zigaragaza ko u Rwanda rutubahiriza uburenganzira bwa Muntu, ariko Guverinoma y’u Rwanda ikavuga ko ari ibinyoma bidafite aho bishingiye.