AU SUMMIT: U Rwanda nta burenganzira rufite bwo gufata Bashir

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yashimangiye ko u Rwanda rwahawe amahirwe yo kwakira inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe bityo ko n’uwemejwe n’uyu muryango kwitabira iyi nama ngo agomba gucungirwa umutekano uko bikwiye kuburyo ntawamuhungabanya.

Ibi Minisitiri Mushikiwabo yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 14 Nyakanga 2016, aho yasobanuraga byinshi ku nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ndetse n’ibiri kuyiganirirwamo.

Abajijwe aho u Rwanda ruhagaze ku kibazo cya Perezida wa Sudan Omar Al Bashir wamaze gushyirirwaho impapuro n’urukiko rwa ICC zimuta muri yombi ashinjwa ibyaha bya Jenoside byakorewe mu ntara ya Darfur niba ashobora gufatirwa I Kigali, Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rudashobora gufata Perezida Bashir bitewe n’uko ari umushyitsi kimwe n’abandi bitabiriye iyi nama kandi bakaba bariyemeje kubacungira umutekano.

Yagize ati: “U Rwanda ni rwo rwakiriye abakuru b’ibihugu bya Afurika batumiwe n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, bityo umuntu wese watumiwe n’uyu muryango kuba hano I Kigali ahawe ikaze ndetse azacungirwa umutekano muri iki gihugu. Perezida Bashir ni Perezida w’igihugu cya Afurika, yaratumiwe kandi agomba kuyitabira, nk’igihugu cyakiriye iyi nama tugomba kwakira buri wese watumiwe muri iyi nama kuko ari iby’ingenzi.”

Yakomeje agira ati: “U Rwanda ntabwo rwigeze rushyira umukono kuri ariya masezerano ya Roma, bityo rero nta burenganzira dufite bwo guta muri yombi uwo ari we wese…Perezida Bashir ni umushyitsi wacu watumiwe muri iyi nama, bityo sinshidikanya Bashir nta wamuta muri yombi.”

Minisitiri Mushikiwabo yavuze kourukiko rwa ICC ruherutse gusaba u Rwanda gufata Perezida Bashir, ariko ngo ubu busabe babufashe nk’ikirangaza kandi igihugu cyari gihugiye mu gutegura iyi nama, bityo ngo nta mwanya bari kubiha.

Minisitiri Mushikiwabo yashimangiye ko abakuru b’ibihugu baba bafite ubudahangarwa bamburwa igihe baba bavuye ku butegetsi bityo ngo bitewe n’ibyo byose ngo ntabwo bashobora gufata Perezida Bashir bitewe n’uko agifite ubwo budahangarwa, kandi ngo bagomba kubaha icyemezo cy’uyu muryango kurusha ubusabe bwa ICC.

Yagize ati: “U Rwanda rero twebwe nk’igihugu cya Afurika yunze ubumwe, turubahiriza mu buryo bukomeye ibyemezo byose bifatwa n’uyu muryango wacu wa Afurika yunze ubumwe. Uyu muryango rero ukaba warasabye akanama gashinzwe umutekano k’umuryango w’abibumbye y’uko abakuru b’ibihugu bari mu kazi batorewe n’abaturage babo bafite ibyaha baregwa bagomba guhabwa ubudahangarwa kugeza igihe baviriye mu mirimo, icyo turacyubahiriza cyane twebwe nk’u Rwanda rero mbere yo kubahiriza urukiko tudafite aho duhuriye, kuko urwo rukiko ntitwigeze turwemera, ntabwo turi abanyamuryango barwo, turubahiriza cyane amabwiriza y’abakuru b’ibihugu bya Afurika.”

Ese kuba Bashir ushinjwa ibyaha bya Jenoside aje mu Rwanda rwabayemo Jenoside ntafatwe ntibivuze ko u Rwanda rushyigikiye ko abakoze ibyaha badahanwa?

Aha Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rudashyigikiye ko abanyabyaha bahanwa, gusa ngo bigomba kunyuzwa mu nzira zikwiye.

Agira ati: ” Ntabwo Afurika ishyigikiye ko abanyabyaha badahanwa, twebwe nk’u Rwanda ntabwo dushobora gushyigikira ibintu nk’ibyo. Ariko iyo ubucamanza butangiye kuvangamo politiki bidusaba guhagarara tukabitandukanya politiki ikajya aha, ubucamanza bukajya aha, ibyaha abakuru b’ibihugu ndetse n’abandi banyafurika baba baregwa, bigomba kunyura mu nzira y’inkiko ntabwo bigomba kunyura mu nzira ya politiki.”

Yavuze kandi ko ibirego bya Perezida Bashir bimaze igihe kinini biriho, bityo ngo ntiyibaza ko urukiko rwa ICC rwaba rwarananiwe kumufata ngo rube rwarategereje kumufatira mu Rwanda.

Ibi kandi bije bikurikira ibyo Perezida Kagame yari yatangaje muri Gicurasi uyu mwaka avuga ko igihe Perezida Bashir yaba atumiwe mu nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ngo nk’u Rwanda rwayakiriye rutazigera rumuta muri yombi bitewe n’ibyaha bya Jenoside akurikiranyweho n’urukiko rwa ICC.

Ibi kandi biherutse kuba mu gihugu cya Uganda aho Perezida Bashir yari yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Museveni, ariko ntatabwe muri yombi ibintu byababaje cyane urukiko rwa ICC ndetse n’ibindi bihugu birimo na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Perezida Bashir ashinjwa iibyaha bya Jenoside byakorewe mu ntara ya Darfur mu gihugu cya Sudan mu mwaka wa 2013.

Kuva iyi ntambara yatangira mu mwaka wa 2003, imaze guhitana abarenga ibihumbi 300 ndetse abakabakaba Miliyoni 3 bakaba baravanywe mu byabo nayo nkuko umuryango w’abibumbye ubitangaza

Related Posts

Nzapfa nzakira simbizi: “Abanyarwanda batuye muri Canada.”

Nzapfa nzakira simbizi: “Abanyarwanda batuye muri Canada.”

Ingabo za RDF ziri muri MINUSCA zirashinjwa gufata ku ngufu muri Central Africa Republic.

Ingabo za RDF ziri muri MINUSCA zirashinjwa gufata ku ngufu muri Central Africa Republic.

NGO muri Brazaville zirasaba ko Ambassador w’u Rwanda muri Brazaville yirukanwa – “rfi Afrique.”

NGO muri Brazaville zirasaba ko Ambassador w’u Rwanda muri Brazaville yirukanwa – “rfi Afrique.”

Sorry, comments are closed for this post