RDC: Imirwano ikaze hagati ya FDLR na Mai Mai
Kuva kuwa kane w’iki cyumweru kugeza kuri uyu wa gatandatu abaturage bose batuye agace ka Kikuku gaherereye muri Teritwari ya Rutchuru mu ntara ya Kivu ya Ruguru bataye ingo zabo bahunga imirwano nanubu ikirwanwa hagati y’inyeshyamba za Mai Mai NDC/ Renove zihanganye n’imitwe yishyize hamwe ya Nyatura ifatanyije na FDLR.
Igice kimwe cy’aka gace ka Kikuku gifitwe n’abarwanyi ba NDC Renove naho ikindi gice kiyobowe n’ingabo za RDC ( FARDC).
- Intambara yari yose hagati ya Mai Mai NDC / Renove
Ubu bushyamirane bwatangiye kuwa kane w’iki cyumweru mu rukerera ubwo ingabo za Mai Mai NDC Renove zari ziturutse mu gace ka Ikobo ka Teritwari ya Walikale zagabaga igitero igitero mu duce twa chefferie ya Bwito ( Rutshuru). Kugeza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Nyakanga 2016 imirwano iracyarimbanyije.
- Abarwanyi ba FDLR Nyatura birwanyeho ariko barangwa baratsindwa
Uduce twibasiwe n’iyi mirwano ni uduce twa Katobo, Kitanda na Kikuku aho bashushubikanyije imitwe yishyize hamwe ya FDLR na Nyatura.
Umwe mu bategetsi b’aka gace yabwiye itangazamakuru ko umutwe wa Mai Mai NDC / Renove utahagarikiye aho ahubwo ko wakomeje urugamba rwo guhigisha uruhindu abarwanyi ba Nyatura bafatanyije na FDLR.
Ingabo za FARDC zikambitse mu gace ka Kikuku zatangaje ko zitegereje amabwiriza ava ku buyobozi bwazo hejuru kugira ngo zigire icyo zikora kuri iyi mirwano.