Rwinkwavu inzara irabamaze naho Kagame ati Convention Center
Mu murenge wa Rwinkwavu niho cyane cyane hibasiwe n’ibura ry’ibiribwa n’amazi, n’amapfa akabije kubera izuba ry’igihe kirekire.
Ikiganiro hagati y’abaturage n’abayobozi cyateguwe n’ihuriro ry’amaradio ane y’abaturage yigenga; Radio Izuba y’iburasirazuba, Isangano y’iburengerazuba, Ishingiro yo mumajyaruguru na Radio Huguka yo muntara y’amajyepfo kunkunga y’umushinga Institut Panos Grand Lakes.
Muri iki kiganiro abaturage bagiye bagaragaza ibintu byabateje inzara harimo kuba ngo barambuwe igishanga cya Rwinkavu bahingaga, kuba barambuwe umusozi ugahabwa abitwa Getorofa Bio-Fuel Rwanda ikawuhindura ubutayu, kuba nta mbuto y’imyumbati bakibona kandi ngo ubutaka bwa hano i Rwinkwavu buberanye nayo, n’ibindi bitandukanye…
Umwe muri aba baturage ati “twari dufite igishanga twahingaga cyikadutunga hashize imyaka ibiri bavuga ngo bari kugitunganya ngo kizahingwemo umuceri nanubu wagirango ntikizanarangira ubwose twabura gusonza dute kandi n’amazi yarafunzwe?!”.
Undi nawe utuye hano i Rwinkwavu ati “Nibyo koko Leta iraduha iyo mirimo bakaduha ibiryo ariko twibuke ko iyi mirimo itazahoraho. None ni ukuguma muri ya nzara? Nimudushakire umuti urambye”.
Jean Claude Murenzi umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wari kumwe n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’akarere Consolee Uwibambe bagerageje gusubiza bimwe mu bibazo byagiye bibazwa n’aba baturage banabereka ko hari ibisubizo birambye biri gushyirwaho.
Murenzi yagize ati “Mubyukuri amapfa yo yarabaye arahari ariko twagerageje kureba uko tubafasha kubona ibiribwa ariko mu gukemura iki kibazo mu buryo burambye turateganya gutera amashyamba ku misozi yose tugakangurira n’abaturage gitera ibiti ariko turi no gutunganya igishanga cyizabafasha kuhira, rwose iki kiri gukorwa vuba”.
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo ingaruka z’amapfa maremare zatangiye kugaragara habura ibiribwa cyane cyane mu mirenge ya Mwiri, Gahini na hano i Rwinkwavu.
Uburyo abanyarwanda babayeho mubuzima butandukanye cyane, urugero numushinga wa convention centre kuko iyo urebye usanga abanyarwanda ntahuliro bafitanye mu buzima bwa buri munsi.
Biragoye cyane gusobanura buri kimwe kuri uyu mushinga munini w’ubwubatsi wuzuye ku Kimihurura mu Rwanda, ni inyubako zavuzwe cyane kandi zimaze igihe ziri kubakwa, akamaro kazo kazaba kanini cyane ku bukungu bw’u Rwanda,igihugu kiri kugenda kiba ihuriro ry’inama mpuzamahanga n’ubukerarugendo. Uyu ni umwe mu mishinga y’ubwibatsi minini, ikomeye kandi igezweho muri Africa.
Kigali Convetion Center igizwe n’inyubako nini eshatu, Kigali Convetion Hotel (KCH), Convention Center (CC) na Extention Building.
Kigali Convetion Hotel (KCH) ni Hotel y’inyenyeri eshanu ifite etages esheshatu, ibyumba 292, ibyumba bitanu byo ku rwego rwo kwakira Perezida w’igihugu n’icyumba kimwe kigenewe kwakira umwami (royal suit) kiri hejuru ahareba muri Rond point isanzwe izwi ya Kimihurura. Ni iyi nyubako itamirije imitako y’amabara.
Convention Center (CC) yo ni inyubako y’uruziga rumeze nk’igi, igenewe kwakira inama zinyuranye nka; summits, conventions, festivals n’amamurikabikorwa (exhibitions). Iyi irimo icyumba kinini kigezweho cy’inama gishobora kwakira abantu 3 500 bicaye neza. Ifite ibyumba imbere bishobora kwakira ibindi bikorwa binyuraye, ndetse n’indi salle ishobora kwakira abagera ku 1500 ku ruhande.
Extention Building ni indi nyubako nini iri iruhande rw’izi zombi izakoreshwa nk’ububiko bw’ibindi bikoresho nkenerwa bw’izi nyubako ebyiri, ariko inafite ikindi cyumba (salle) kinini cyane gishobora kwakira abantu 5 000 hashyizwemo intebe.
Uyu ni umushinga minini w’ubwubatsi wabayeho kugeza ubu mu Rwanda, ubu ni umushinga urangiye, biteganyijwe ko Perezida Kagame afungura kumugaragaro iyi nzu kuri uyu wa 08 Nyakanga 2016.
Abakozi bagera hafi ku 2 000 nibo amasaha yose y’umunsi na bamwe nijoro bubatse iyi nzu, muri aba harimo kuva ku mukozi wo ku rwego rwo hasi nk’abayede (aide macon) abatera ibyatsi n’ibiti…kugeza ku benjennyeri (engineers) bakomeye cyane mu by’ubwubatsi, imihanda, amashanyarazi, IT n’ibindi byinshi…
Abanyarwanda bakoze kuri izi nyubako barenga 1 200, naho abanyaTurkiya bagize Company yitwa SUMMA bagera kuri 700.
Igitera ishema bamwe mu bubatsi kuri iyi nyubako baganiriye n’Umuseke ni uko bimwe mu bikoresho byakoreshejwe mu kuyubaka nk’amakaro, amabuye ya pavement n’ibindi byakozwe n’inganda zo mu Rwanda z’i Nyarubaka na Nyagatare.
Buri mwaka izi nyubako bivugwa ko zizajya zinjiriza u Rwanda aregwa miliyoni 50$.
Convention Center