Kuri uyu wa Gatandatu, mu masaaha ya Saa Ine, zimwe mu nyubako za Hotel ‘Chez Lando’ iherereye ahazwi nko ku Gisimenti (Kwa Lando) zafashwe n’inkongi y’umuriro zirashya zirakongoka. Biravugwa ko yatewe n’ibikorwa byo gusudira (Soudure) ibyuma bishyushya amazi.

Zimwe mu nyubako za Chez Lando zahiye zirakongoka

Zimwe mu nyubako za Chez Lando zahiye zirakongoka

Iyi nkongi itagize uwo ihitana, yafashe zimwe mu nyubako za Hotel Chez Lando zirimo ahasanzwe hakorerwa inama (Salle) no muri ‘Restaurant.

Umwe mu bakozi b’iyi hotel, ukora mu gikoni yabwiye Umuseke ko hari ibikorwa byo gusudira ibyuma bishyushya amazi ku rusenge, bakaba bakeka ko ari yo ntandaro y’iyi nkongi.

Uyu mukozi utifuje ko umwirondoro we umenyekana mu Itangazamakuru (Biremewe mu mwuga w’Itangazamakuru), yavuze ko uyu muriro watangiriye aha hakorerwaga ibi bikorwa, bagahita bihutira gusohora ibikoresho byari biri muri iyi salle yakira inama.

Ati “Uretse amabafure (Indangururamajwi) yari yinsitayemo (Installer), naho ibindi byose nk’ameza n’ibindi twahise tubisohora.”

Police y’u Rwanda iri mu bikorwa byo kuzimya iyi nkongi yabanje no kugorwa n’aka kazi bitewe n’ahaherereye izi nyubako zakongotse dore ko zisa nk’iziri inyuma.

Umuriro wageze hejuru ufite imbaraga nyinshi

Salle ikorerwamo inama yahiye irakongoka

Ikirere cyo kwa Lando cyageze aho kirabudika

Ikirere cyo kwa Lando cyageze aho kirabudika

Salle yakira inama yahiye irangirika bikomeye

Salle yakira inama yahiye irangirika bikomeye

Police yazanye kimya Moto umuriro wageze hejuru mu bisenge

Police yazanye kimya Moto umuriro wageze hejuru mu bisenge

abakozi ba Hotel Chez Lando bafatanyije na Police batabaye

abakozi ba Hotel Chez Lando bafatanyije na Police batabaye

Kuzimya byabanje kugorana bitewe n'aho umuriro wafashe

Kuzimya byabanje kugorana bitewe n’aho umuriro wafashe

Byageze aho ikireere gisa nk'ikibaye icuraburindi kubera umwotsi mwinshi

Byageze aho ikireere gisa nk’ikibaye icuraburindi kubera umwotsi mwinshi

Bibazaga icyakorwa

Bibazaga icyakorwa

Kizimyamoto zahageze inyubako zikomeje gukongoka

Kizimyamoto zahageze inyubako zikomeje gukongoka

Kizimya Moto zihageze, police n'abakozi ba Chez Lando bakoze ibyo bashoboye

Kizimya Moto zihageze, police n’abakozi ba Chez Lando bakoze ibyo bashoboye

Ibikoresho byasohowe muri iyi salle yakongotse

Ibikoresho byasohowe muri iyi salle yakongotse