CIKURU MWANAMAYI JOSEPH arashinjwa nabagenzi be kuba Atari inyangamugayo.

  1. Uyu mugabo CIKURU Joseph ukora akazi kubwa avocat (lawyer) mubirebana n’ubuhunzi (Asylum procedures). Abamushinja bavugako kuva muli november 2011, inkiko zo mu Bubiligi zaramwibasiye ndetse aho muli 2011 banamufatiye kuli  Brussel Airport ali mu manyanga y’ibipapuro bihimbano yali yagulishije, bahita bajya kumufunga muli close Center y’ahantu hitwa Vottem hafi y’umujyi wa Liège bashaka kumwohereza ku ngufu mu Rwanda.  Ngo yaba yarahaviliye hamana afashijwe n’abantu benshi balimo  na bamwe mubayobozi ba RNC wanditse testmony icyo gihe avuga ko CIKKURU MWANAMAYI Joseph ali umuyoboke ukomeye wa RNC. Nubwo RNC yamufashije kuvama mu buroko nyamara ngo  enquêteurs aba biligi( Belgium) bali babonye,zerekanaga  ibimenyetso bihagije by’uko ahubwo CIKURU Mwanamayi Joseph akorana bya hafi na Ambassade y’u Rwanda Brussel.
  2. Nyuma rero  ngo CIKURU wakoreshaka umwanya wa  avocat (lawyer) kandi atabyemerewe, yakomeje gukuraho abantu benshi b’impunzi, ndetse no gusambanya abagore batagira kirengera bali muli procedure yo kwaka ubuhungiro ababwira ko azabafasha, kandi umwangiye akamushyiraho iterabwoba ngo azamwicira dossier ntazigere abona ibyangombwa.

Ibyo  ngo byarakomeje kugera mu kwezi kwa gatanu 2014, aho urukiko rwa Brussel rwaciliye urubanza CIKURU MWANAMAYI ku mugaragaro rukemeza ko atali avocat, atemerewe gukora mu Bubiligi nka avocat umucamanza akamushinja ku mugaragaro ko afite imyitwalire y’amafuti cyane. Kuva icyo gihe nta institution n’imwe y’ibibazo by’impunzi CIKURU Mwanamayi Joseph yemerewe gukandagiramo.

  1. Kubera ibibazo by’ubuhehesi bwa CIKURU Mwanamayi Joseph, mu ntangiliro z’uno mwaka wa 2016, hali abagore benshi b’abayoboke ba RNC mu Bubiligi bandikiye Comission nkuru y’amatora ya RNC barega CIKURU Joseph ko ngo yabasagaliye ashaka kubafata ku ngufu (harcèlement sexuel) ababeshya ko ali avocat ngo azabafasha muli dossiers zabo, kandi ko nibamwangira azabicira ama dossiers. Muli abo bagore bamureze halimo n’abafite abagabo n’abana hano mu Bubiligi (reba bibili mu birego byatanzwe n’abagore bo muli RNC basagaliwe)

CIKURU MWANAMAYI Joseph Niwe wifuzwa na Rudasingwa Théogène na Musonera Jonathan ngo ayobore RNC mu karere ka Brussel.  Kubamurega ubuhemu, baribaza niba  umuntu ufite amafuti angana atyo, yashobora guhagaralira abayoboke ba RNC mu Bubiligi??!!! Ni ukubyibazaho no kwibaza intumbero nyakuli y’abo bamushyigikiye.

Ba nyakwubahwa Bayobozi ba commission yamatora,

 

Nitwa Chantal MUTESI nkaba ndi umuyoboke wa RNC IHURIRO NYARWANDA Bruxelles.

Mbandikiye kugira ngo mbagezeho impungenge ntewe no kwumva ko mu matora yacu ateganyijwe vuba aha muli uku kwezi kwa mbere kwa 2016 mu bantu ngo baba bateganya kwiyamamaliza imyanya ku buyobozi ngo halimo numugabo witwa CIKURU MWANAMAYI. Ikinteye impungenge ni uko uyu mugabo CIKURU azwiho kuba yaragiranye ibibazo nabagore benshi  bo mu IHURIRO. Ibyo bibazo ni ugusuzugura no gutunalika abagore baje bamugana mu bibazo byabo abazanaho ibyo gushaka kulyamana nabo akoresheje pression no kwitwaza umwanya aliho mu IHURIRO cyango akazi avuga ko akora ka avocat.

 

Nanjye ubwanjye mbagejejeho izi mpungenge zanjye kubera ko icyo kibazo cya harcelement sexuel yigeze kukinzanaho kandi azi neza ko ndi umugore ufite umugabo kandi numugabo wanjye tuli kumwe hano mu Bubiligi kandi nawe ali umuyoboke wa RNC.

 

Nkaba numva rero hali hakwiye kuba ubushishozi kugira ngo umuntu nkuwo ntabe yatuyobora kuko mbona byazatera ibibazo. Icyo kibazo ntabwo ali jye jyenyine ugifite.Hali nabandi bagore bagenzi banjye bo mu IHURIRO mu Bubiligi bakigiranye nuyu mugabo CIKURU.

 

Mbaye mbashimiye kandi mbemereye kuba natanga ibindi bisobanuro kuli iyi nyandiko biramutse bikenewe

 

 

Ku Bayobozi bakuru ba Comission y’amatora,

 

Muli iyi minsi tulimo twitegura amatora mu Bubiligi, nabonye amakuru y’uko ngo uwitwa Joseph CIKURU MWANAMAYI  yaba afite gahunda yo kwiyamamaliza umwanya w’ubuyobozi mw’ishyaka lyacu RNC mu Bubiligi. Ibyo bintu byanteye ubwoba nkulikije imyifatire idahwitse y’uyu mugabo ufite ingeso mbi ikabije kandi yabaye akarande yo guhutaza no gusagalira aba abali n’abategarugoli bo mw’ IHURIRO igihe baje bamugana ngo abafashe, haba mu rwego rw’ishyaka cyango mu rwego rw’umwuga yiyitirira (atemerewe n’amategeko y’u Bubiligi) wa avocat.

Ku binyerekeyeho, icyo kibazo cya CIKURU cya harcèlement sexuel nakigize ubwa mbere ahagane muli 2013. Icyo gihe yali alimo kunyigira dossier yo kwaka ubuhunzi. Namusabye rendez-vous nk’uko yali avocat wanjye nishyuraga kuli uwo mulimo, ampa rendez-vous iwe mu rugo kandi nijoro saa mbili ngo abe aliho duhulira. Byaranyobeye kubera ko abandi ba avocats batanga rendez-vous mu masaha asanzwe y’akazi kandi bakazitanga muli za bureaux zabo.

Kubera akababaro nali ndimo ka procédure yanjye, nta kundi nali kubigenza nagiyeyo.

Ngezeyo, twaganiliye kuli dossier yanjye, kubera ko hali byinshi byo kureba biratinda bigera mu masaha akuze ya nijoro. Bigeze hafi mu ma saa tanu z’ijoro turangije dossier, mu gihe ngiye kumusezeraho ngo ntahe, mbona umugabo atangiye kwiyambura imyenda. Naramubajije nti ibyo ulimo ni ibiki? Nkingulira nitahire. Aranga aba arambwiye ati : “ntabwo usohoka aha utampaye…”. Naramutsembeye ndamubwira nti : “ibyo sibyo byanzanye, nkingulira nitahire”. Yarakomeje aratsimbarara yanga kunkingulira ndetse bigeza aho mbona ashaka gukoresha ingufu (séquestration et tentative de viol). Nahise mubwira n’umujinya mwinshi ko nadakingura inzu ye ngo nitahire ngiye guhamagara police. Abonye ko ntakina mfashe téléphone ngo mpuruze police, yagize ubwoba arankingulira ndasohoka aliko ambwira nabi ko atazongera no kumvugishia. Ubwo nahuye n’ingorane zo gutaha mu gicuku.

 

Iki kibazo nyuma naje kukigeza kuli Coordinateur wa RNC Bruxelles Bwana Rudasingwa Alexis. Uyu nabimubwiye igihe nali ngize ubwoba ambwiye ko nagombaga kujya gufata attestation yanjye y’umuyoboke wa RNC kwa CIKURU. Namubwiye ko hali ikibazo kimaze iminsi hagati yanjye na Cikuru kandi ndanagisobanura, kandi namubwiye ko kuva icyo kibazo cyavuka ntali nkivugana na CIKURU. Icyo gihe nanabajije Alexis nti : “Kubera iki mwemerera CIKURU ko abika za attestations zacu iwe mu rugo kandi kandi iyo abagore bagiyeyo bajyanywe n’ibyangombwa byabo uwo mugabo ahora ashaka kubasagalira (harcèlement sexuel) ndetse byalimba agashaka no kubafata ku ngufu? Icyo gihe Alexis yavuganye na Cikuru amusaba ko ampa attestation yanjye. Nyuma nashoboye kujyana na Cikuru ajya kumpa attestation yanjye aliko agenda antuka ngo “naramureze”.

 

Ubwa kabili yongeye kunzanaho ibyo bibazo bye ni vuba aha mu mwaka wa 2015. Ubwo nabwo nali ngiye gufata impapuro Bwana MUSONERA Jonathan commissaire wacu mu IHULIRO yali yasabye CIKURU ngo ankosorere. Aha natangajwe no kubona ataratinye ko noneho ngiye iwe noherejwe n’umuyobozi.

 

Muli make nashakaga kubagezaho icyo kibazo gikomeye cy’imico mibi cyane y’uyu mugabo ngo waba ashaka kwiyamamaliza umwanya w’ubuyobozi mu IHULIRO.

Ikindi nakwongeraho, ni uko iki kibazo na CIKURU atali jye mugore wenyine wo mu IHURIRO wahuye nacyo. Hali abandi bagenzi banjye benshi nabo bahuye n’iki kibazo bakigiranye na CIKURU. Hali igihe n’abo bandi bazashobora gutanga ubuhamya.

Gusa icyo nababwira ni uko Kubera iyo ngeso mbi y’uyu mugabo, naramuka yiyamamaje ku mugararagaro, hazaba ikibazo gikomeye.

 

Muramutse mukeneye ibindi bisobanuro, mwazabimbaze nkabibaha.