NTAMUHANGA Cassien DMI Yar’imuhitanye Muri Gereza
Amakuru yakomeje kutugeraho guhera tariki ya nuko umunyamakuru mugenzi wacu Ntamuhanga Cassien wayoboraga Radio UBUNTU BUTANGAJE (amazing grace Christian Radio) ikorera mu nzu ya MUKEKA Edouard iri hepfo y’iya RUBANGURA vdaste rwagati mu mujyi wa Kigali, ejo yakuwe na DMI iyo yari afungiye muri gereza ya Miyove.
Bamutwaye mu masaha ya nijoro mu gicuku bamutwara bamuhambiriye amaguru n`amaboko. Amakuru yizewe atugeraho nuko abo bicannyi ba Kagame bari bafite gahunda yo kumwicira mu nzira bakavuga ko yarashwe nyuma yo kugerageza gutoroka nk’uko ubu ariyo turufu basigaye bakoresha mu kwica inzirakarengane.
Amakuru dufite aravuga ko bakimara kumuvana muri iyo gereza ngo umwicanyi mukuru wari watumye izo nkoramaraso zagiye kumutwara ngo yazibwiye ko byamenyekanye ko yakuwe aho yarafungiye, ngo niko gutegeka ko byaba byiza atagaruwemo muri iki gihe ahubwo ngo ko yajyanwa muri gereza ya Kigali 1930 ku Muhima hanyuma andi mabwiriza bakaba bayategereje mu minsi iza.
Amakuru rero ni impamo Bwana Ntamuhanga Cassien koko ejo mu gicuku yagejejwe muri 1930 ahambiriye amaguru n’amaboko ariko ntiyajyanwa aho abandi bafungiye ahubwo ashyirwa mu kumba ka wenyine katanasanzwe gakoreshwa mu gufungirwamo.
Ako kumba yafungiwemo nta muntu n’umwe wemerewe kuhagera yaba abacungagereza basanzwe cyangwa undi wese kuko hacunzwe n’abantu babiri bambaye imyenda ya gisivile. Birashoboka ko abo bicannyi bashaka kwivugana iyi mpirimbanyi ya demukarasi bategereje ko bahabwa amabwiriza niba baba bamufungiye hariya.
Aha hantu akaba ariho bakorera tekiniki yo kumukuramo umwuka bakavuga ko yaragiye gutoroka cyangwa niba baraba baretse bagashakisha ukundi bamwambura ubuzima mu yandi mayeri bmuhaye nk’amarozi, bamuteye imiti se. Turasaba ababishoboye mwese gutabariza iyi nzirakarengane aba bicanyi ba Kigali bataramwambura ubuzima.