Yahawe ibahasha irimo amafaranga na Perezida ategereza kuzayifungura ari kumwe n’umugore we
Patrick Odanga ni Umunyakenya ukora umurimo w’ubufundi mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi. Uyu mugabo yagize amahirwe yo gutumirwa na Visi Perezida wa Kenya William Ruto ngo baganire, nyuma yo guhura amuha ibahasha irimo akayabo k’amashilingi ya Kenya.
Ubwo Visi Perezida Ruto ku wa gatanu yasuraga agace ka Embakasi, Odanga yari kumwe n’abandi baturage baje kwakira Umukuru w’Igihugu no kumusuhuza.
Aya makuru dukesha Nairobi News, avuga ko Odanga yagerageje guhatana kugirango agere hafi ya Ruto, Ruto amubonye ahatana abwira abamurinda kumureka akamwegera.
Ubwo Visi Perezida yamubonaga ashakisha uburyo yamugera hafi, yagize ati “ Mureke uwo mugabo atambuke, uko niko Odanga yagize amahirwe yo kumugera hafi.
Odanga uifte abana batatu atanga ubuhamya bw’uburyo yasangiye ku meza na Visi Perezida wa Kenya muri hoteli Umoja1.
Ubuhamya bwa Odanga bwo gusangira na Ruto
Sinigeze na rimwe ngera hafi y’umuntu ukomeye mu buzima bwanjye. Ibi nabyita inzozi kubona Perezida w’Igihugu wicisha bugufi akicarana nanjye ku meza tugasangira.
Ubwo twasangiraga Nyama Choma n’ubugari, namusabye kunyemerera nkazamusura ku biro bye. Yahise anyemerera, ansaba gusigira abashinzwe kumurinda telefoni ze.
Ku wa kabiri mu gitondo, nabonye nimero ya telefoni impamagaye, umuntu ambwira ko Visi Perezida William Ruto ankeneye ku biro bye. Ku isaha ya saa tanu z’amanywa nari mpageze. Nahageze nambaye inkweto zishaje ziriho ibyondo kuko nizo nari mfite.
Uyu mugabo ngo akihagera, hahise hafatwa amafoto ari kumwe na Perezida nyuma baza kugirana inama mu muhezo. Nyuma y’ibyo biganiro hagati ya Ruto na Odanga, Odanga yaje kubwira abantu ko Perezida yamuhaye tike yo kuzajya gusura umugore we (wa Odanga) mu gace ka Turbo.
Ibyo baganiriye mu nama bombi
Odanga ati “ Perezida yambwiye ko yashakaga kureba niba ari njye twasangiye. Amaguru yanjye yaratitiraga, numvaga ntazi uko meze. Aba ni abantu ndeba kuri televiziyo gusa, sinakekaga ko nababona amaso ku yandi”.
Twaganiriye ku muryango wanjye nyuma anyemerera kurihira umwana wanjye w’imfura amafaranga y’ishuri. Uyu mwana yiga mu mwaka wa mbere mu mashuri yisumbuye kandi yanyemereye kuzamurihira kugeza arangije amashuri yisumbuye.
Nyuma yampaye ibahasha iremereye irimo amashilingi (amafaranga ya Kenya) kandi sinigeze nyifungura ahubwo ntegereje umugore wanjye ave mu cyaro tuyifungurane.