Kagame Ashyize Mwene Gasana mu Mavubi
Iryavuzwe riratashye kwifuza kwa Kagame n’umuryango we kurakomeje, nyuma yokubona ko umwana wa Gasana atashimishijwe nokumuhisha ukuli ahisemo kumukorera ibyasabye byose kugirango yemere ko yamubyaye. Yabanje kujya kumwizihiriza impamyabushobozi muri Amerika none yamuhaditse mu mavubi bidasanzwe kandi we ubusanzwe yikiniraga indi mikino, ibi byose abikola kugirango yerekane ko murugo aramahoro ariko siko bimeze kuko umwana nuwa Gasana.
Ian Gasana arikumwe namwene nyina Brian Kagame
Dore banyarwanda ni mwisomere amenyo namabuye: Mu mukino wo kwibuka abahoze mu mukino w’umupira w’amaguru barimo abakinnyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi wahuje ikipe y’u Rwanda Amavubi n’ikipe ya Morocco y’abatarengeje imyaka 20 kuri Stade Amahoro, kuri uyu wa Gatandatu, abana b’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Brian Cyizere Kagame na Ian Kigenza Kagame bakinnye uyu mukino banigaragaza neza.
Mbere y’uko umukino utangira, Ian Kagame na bagenzi be, Savio Nshuti Dominique na kapiteni wa Morocco, Regragui Hamza basomye ubutumwa bukubiyemo impanuro zo kurwanya no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside. Ubutumwa bwasomwe mu ndimi eshatu zikoreshwa mu Rwanda.
Ian Kagame na Brian Kizere Kagame bakinnye uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.
Ku munota wa munani w’umukino, Amavubi y’u Rwanda yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Blaise Itangishaka ku mupira yahawe na Savio Nshuti Dominique, mu gihe Morocco yishyuye iki gitego ku munota wa 43, gitsinzwe na Boussoufiane Hicham.
Ian Kagame wanabanje mu kibuga akaza gusimburwa na Udahemuka Park ku munota wa 27, yari yambaye numero 14, anigaragaza neza muri iyi minota yamaze mu kibuga.
Benshi barebye uyu mukino banyuzwe n’imikinire y’uyu musore ndetse bakavuga ko asanzwe ari umukinnyi w’uyu mukino.
Brian Kizere Kagame nawe wakinnye uyu mukino, yinjiye asimbuye mu gice cya kabiri, aho yari yambaye numero 7
Uyu mukino wanitabiriwe na madamu Jeannette Kagame aho yari yaje kwihera ijisho uko ikipe y’ingimbi z’u Rwanda ziconga ruhago.
Umukobwa wa perezida, Ange Kagame ukunze kwitabira ibikorwa byo gushyikira ibikorwa by’Abanyarwanda na we yari yaje kureba iyi kipe yakinnyemo abavandimwe be.
Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije kimwe ku kindi, (Rwanda 1-1 Morocco), ku ruhande rw’Amavubi yanafunguye amazamu, igitego cyatsinzwe n’umusore Blaise Itangishaka, mu gihe ku ruhande rwa Marocco cyatsinzwe na Boussafiane Hicham watsinze yishyura.
Ku ruhande rw’ikipe ya Morocco, bavuga ko bungutse byinshi nyuma yo gusobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, baboneraho kuvuga ko bishimiye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu myaka 22 ishize nk’uko byatangajwe n’umutoza w’iyi kipe, Mark Wotte mu kiganiro yahaye Abanyamakuru.