Umugabo w’imyaka 37 witwa Hakizimana Bosco, yafashwe n’abaturage muri Gare ya Nyabugogo yikoreye umufuka wuzuye imikandara yari yibye umugenzi uvuye kuyirangura, babanza kumuhondagura mbere yuko abashinzwe umutekano bahagoboka

Uyu mugabo yafashwe mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa mbere italiki 13 Kamena, ubwo abaturage n’abagenzi muri Gare ya Nyabugogo bamuhuriragaho, bahurujwe n’umuntu wari wamubonye aterura uwo mufuka wuzuye imikandara.

Uyu niwo mufuka bamufatanye/ Ifoto: Clement

Bakimubona bahise bamwuzuraho batangira kumukubita imigeri n’inshyi by’urufaya, ari nako avuza induru. Nubwo yakomezaga guhakana ko yari yibye uwo mufuka, ndetse agasobanura ko yari awumutwaje, umukobwa wari uvuye kurangura iyo mikandara yabwiye Umuryango.rw, ko atigeze amuha akazi ko kumutwaza ko ahubwo yari ahagaze ategereje ko bamupakirira imizigo mu modoka, ahindukiye abura umwe mu mifuka yari yaranguye.

Abaturage banyuzagamo bakanamukandagira ngo atabacika/ Ifoto: Clement

Hakizimana watakaga nk’uwakubiswe cyane mu nda, yahise agobokwa n’abashinzwe umutekano bo muri Gare ya Nyabugogo maze bamujyana kuri polisi ngo akorerwe idosiye y’ibyo aregwa.

Hakizimana yatakaga mu nda cyane / Ifoto Clement

Bimaze kuba akamenyero ko muri gare ya nyabugogo hari abantu bigira nkaho ari abakarani(Abatwaza abantu imizigo) maze wamuha ibyo agutwaza agahita agukwepera inyuma y’amamodoka ukamubura nkuko byatangajwe n’umwe mu bashinzwe umutekano wo muri gare.

Ibi kandi ngo bihora bibaho nyamara muri gare ya Nyabugoga harashyizwe za kamera(Cameras) zifasha abashinzwe umutekano gukurikirana ibihabera byose