Umukecuru Nyirabacuzi Felicité w’imyaka 85 utuye mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, arataka ikibazo cy’inzara no gutura habi, bikamutera kwanga ubuzima.

JPEG - 196.4 kb
Mukecuru Nyirabacuzi ngo ntakibasha guca inshuro kandi ari yo yari imutunze.

Uyu mukecuru uba mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Nkingo, avuga ko yavutse ubwo umwami Rudahigwa yimaga ingoma. Ku ndangamuntu ye, handitse ko yavutse mu 1931. Aba mu nzu ya metero eshanu kuri zirindwi itwikirije amategura bu buryo budasakaye neza ku buryo iyo imvura iguye, inzu yose irava, yaba aryamye akabyuka agahagarara.

Iyo muganiriye, akubwira ko nubwo iyo nzu abamo iva, ikibazo kimuhangayikishije kurusha ibindi, ari icy’inzara kuko ashaje atakibasha guca inshuro kandi ari byo byamufashaga mu myaka yatambutse.

Abivuga muri aya magambo, ati “Ngifite imbaraga, nabagaho naka akazi ko gutera intabire cyangwa guhinga, bakampemba amafaranga cyangwa ibyo kurya, ngataha. Hari umugore Jeanne wari waranyishingiye simbure icyo kurya, none Imana yaramuhamagaye mba ‘imfubyi’ gutyo.”

Ngo iyo atekereje ubuzima bubi abamo, yifuza ko Imana yamuhamagara [agapfa]. Agira ati “Naravuze nti ‘ariko wa Mana we, ko uhamagara abandi, njyewe ubungubu ungize ute? None se ubu nzabaho nte koko, nzicwa n’inzara, ngire kurara muri iyi nzu isukanura?’ Ubwo Imana sinkwiye kuyitabaza koko?”

JPEG - 140.1 kb
Nyirabacuzi Felicite aravuga agahinda ke. Aha yaganiraga n’Umunyamakuru wa Kigali Today.

Hariho gahunda ya VUP Leta ifashirizamo abatishoboye. Nyirabacuzi avuga ko bigeze kumwandika mu bagomba kujya bahabwa inkunga y’ingoboka ariko ngo yayobewe aho byaheze.

Rushirabwoba Alfred, umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Gacurabwenge, ahamya ko imibereho ya Nyirabacuzi igaragaza ko akwiye gufashwa, ariko ngo mu gutoranya abahabwa ingoboka ya VUP, yaribagiranye.

Ati “Ababaruraga bamwibeshyeho bibwira ko afite umwana, ni cyo cyatumwe atajya ku rutonde, ariko twemeje ko mu ivugurura rizaba mu ntangiriro z’ukwezi kwa Karindwi (2016), azarushyirwaho na we agasindagizwa nk’abandi batishoboye.

Ingoboka ya VUP igenerwa abantu bose batishoboye batabasha gukora kandi badafite abo babana bashobora gukora. Inkunga itangwa buri kwezi, urugo rugahabwa hagati ya 7500Frw na 25000Frw, bikurikijwe umubare w’abantu baba mu rugo.

JPEG - 132.5 kb
Abandi bakecuru n’abasaza bafite ibibazo nk’ibya Nyirabacuzi, bafashwa na Leta ibinyujije muri VUP.

Rushirabwoba avuga ko hari abakecuru n’abasaza batishoboye bacikanwa n’iyi gahunda kubera kutitabira inama zo kubatoranya ndetse n’abaturanyi cyangwa abayobozi babegereye ntibabavugire

– See more at: http://www.kigalitoday.com/spip.php?article30235#sthash.QqiigsOh.dpuf