U Rwanda rwashyize ku isoko impapuro mpeshwamwenda
Bitewe n’ubukene bwa mafaranga bukabije mu Rwanda, aho abakozi ba leta benshi bamaze amezi 6 badahembwa. Amwe mu mavuriro ntamiti, amahuli amwe namwe yarasenyutse kubera imvura nibindi bibazo. Bibaye ngombwa ko U Rwanda rushyira ku isoko impapuro mpeshwamwenda zifite agaciro ka Miliyari 10
Ubuyobozi bwa BNR butangaza ko ayo mafaranga azifashishwa na leta mu guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane no kubaka ibikorwa remezo.
Buvuga ko ari ubwa mbere hatanzwe igihe cyo kwishyuriraho kingana n’imyaka 15, kuva gahunda yo kugurisha impapuro mpeshwamwenda yatangira muri 2008, kandi abamaze kwiyandikisha bazishaka bangana na 215.5%, byerekana ko bazishimiye cyane.
BNR yatangiye kwakira ubusabe kuwa Mbere tariki 23 Gicurasi kugera tariki 25 Gicurasi 2016. Izi mpapuro zizatangira kugurishwa ku isoko ry’imari n’imigabane guhera kuwa 31 Gicurasi 2016, zifite inyungu ingana na 13.5%.
Kuri iyi nshuro izi mpapuro zifite umwihariko wo kuba zarakuruye abashoramari bato benshi ugereranyije n’ikindi gihe.
Impapuro mpeshwamwenda ni impapuro abashoramari batandukanye (abantu ku giti cyabo, ibigo by’imari, amashyirahamwe, ibigo byigenga…) bashobora gushoramo amafaranga baguriza Leta, mu gihe izo mpapuro zishyizwe ku isoko, bakajya bahabwa inyungu zibarwa ku mwaka, bakazasubizwa amafaranga batanze bagura izo mpapuro igihe zagenewe kirangiye.
Izo mpapuro uwaziguze ashobora kuzitangaho ingwate muri Banki agahabwa umwenda. Uwaziguze ashobora kuzigurisha kw’isoko ryimari n’imigabane ry’u Rwanda akabona amafaranga ye.