Umunyamakuru Eric Bagiruwubusa,wa VOA aravuga ko yahohotewe na DASSO mu Mujyi wa Kigali ubwo yari arimo arakurikirana inkuru y’abacururiza ku muhanda birukanwaga. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukaba bwasabiye imbabazi iki gikorwa.

Uyu munyamakuru aravuga ko telephone ye yangijwe muri uko guhohoterwa. Avuga ko yabonye DASSO irimo irirukana abacururizaga mu muhanda basa nk’abazamuka mu gahanda kajya mu Cyahafi, maze mu gihe ngo uyu munyamakuru arimo aragerageza gufata amafoto uyu mu DASSO akubita telephone yakoreshaga afata amafoto igwa muri rigori.

tghYGWM-

Umunyamakuru, Eric Bagiruwubusa wa VOA

Mu minsi ishize kandi aha muri Nyabugogo hari umuzunguzayi witwa Uwamahoro Theodosie wishwe n’ushinzwe umutekano.

Urwego rw’abanyamakuru rwigenzura rwari rukuriwe n’Umunyamabanga Mukuru warwo, Emmanuel Mugisha n’umunyamategeko warwo, Jean Paul Ibambe bahise bahagera baganira n’uyu munyamakuru ndetse n’uhagarariye DASSO muri Nyarugenge, biba ngombwa ko bajya ku Karere ka Nyarugenge hari n’inzego z’umutekano, biba ngombwa ko hagaragazwa ko habaye amakosa ndetse banafata icyemezo cyo kongerera aba DASSO amahugurwa agamije kumenya imikoranire yabo n’itangazamakuru ndetse n’izindi nzego