Abagiraneza nibo Basigaye bagoboka Ibibondo byu’Rwanda kubera Ubukene
Uyu mubyeyi yitwa Mukarukundo Chantal, akaba avuka mu Murenge wa Ngororero, Akarere ka Ngororero, Intara y’Iburengerazuba.
Twamwegereye tumubaza icyaba kimuteye kwemera guhara umwana yibyariye ubwe, maze atubwira mu magambo akurikira n’ikiniga cyinshi ndetse n’amarira ashoka ku itama ati : « Mu byukuri sinanze umwana wanjye kuko kuba byonyine nararuhanye nawe kugeza aya magingo ntaramuta cyangwa ngo mwice nigahunda y’Imana yashatse ko abaho, ndi imfubyi itagira shinge na rugero, nta n’umwe kugeza ubu mfite nkomokaho, sinifashije ndi umukene wo kugirirwa impuhwe, nubu tuvugana naraye mu musarane ahantu kuko ntaho mfite ho kwikinga ngo mbashe no gusinzira, none rero ubuzima nk’ubu ndabona ko ntabushobora ndi n’umwana, aho kugirango rero mwice nahisemo gushaka umugira neza wakwemera kurerera Imana maze nkamumwihera ».
Yakomeje avuga ko yari yafashe gahunda y’uko nanabura uwo amuha azagenda akamujugunya k’Umuyobozi Wungirije w’Aakarere ka Ngororero.
Tumubajije niba uyu mwana nta se afite, yadusubije ko ngo inda y’uyu mwana yayikuye mu kazi ko mu rugo yakoreraga i Gitarama (Muhanga), ngo akaba yarayitewe n’undi mukozi w’umuhungu bakoranaga mu rugo aho yakoraga uvuka ku Kibuye, ngo aho yakoreraga bamaze kubona ko atwite bahise bamwirukana nibwo yasubiye Ngororero aho avuka ngo kuva ubwo ntiyigeze agira andi makuru amenya kuri uwo wamuteye inda.
Twakomeje tumubaza aho yarasanzwe akura amikoro yo kurera uwo mwana kugeza aho yaragize umwaka, atubwira ko ngo yisuma (kwikorera imizigo y’abantu) ngo maze akabona amaramuko, gusa ngo nuwo Muyobozi w’Akarere Wungirije yashakaga kujya kujugunyira uyu mwana (nk’uko yabivugaga) nawe yajyaga agira icyo amufasha kuko ari nawe wamutangiye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
Nahoumubyeyi wahawe umwana witwa Germanine aganira n’Umunyamakuru wa yagize ati : “Mu by’ukuri kuba nanjye nsazwe mfite n’undi wanjye ngomba gushakira imibereho, n’uyu ndumva ko agiye mu nshingano zanjye, ngiye kumwitaho nk’uwanjye kuko nk’umuntu usenga kandi wizera Imana nizerako ari umugisha ndi gukorera kandi n’ubusanzwe nkunda abana.â€
Umumyamakuru amubajije niba yaba yihagije mu bushobozi, Germaine yatangaje ko agerageza ariko bitabujije ko abonye n’ubundi bufasha byaba byiza kurushaho.
Abaturage baba bazi uyu Mukarukundo wemeye gutanga umwana yibyariye, bahamyako ubuzima bwe butameze neza, kuko ngo uhereye n’igihe yatwariye inda y’uyu mwana ngo yagize ihungabana, yashatse no gukuramo inda baramubuza naho abyariye ashaka kwica uyu mwana bamubwira ko nabikora azafungwa maze agira ubwoba arabireka kandi ngo n’ubuyobozi bwaho atuye buzi iki kibazo.
Ubwo uyu mubyeyi wahawe uyu mwana yabigezaga k’ubuyobozi bwa polisi amaze no gusobanura neza uko yabonye uyu mwana, bamwemereye ko agenda akamurera mu gihe bo bakomeza iperereza nk’uko biri mu nshingano zabo.
Mu masaha ya nimugoroba kyo ku wa gatandatu ahagana mu masaha ya saa kumi n’ebyiri nibwo ibintu byahindutse, ubwo uwo mubyeyi yaje kugaruka kujyana umwana we avugako ngo yisubiyeho, ngo abantu bamubwiye ko atagomba kureka umwana we, nuko biba ngombwa ko ashyikirizwa Polisi kugira ngo akorerwe iperereza ubu akaba yabaye afunzwe by’agateganyo mu gihe ategereje ubutabera bityo n’umwana bakaba babaye bamumuhaye ubu afunganywe nawe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngororero..
Ibi biri kubera mw,uru Rwanda rw,iki gihe biteye agahinda! Urwo nabyirukiyemo sinigeze ndwumvamo ibi. Ba Nyarwanda, utera ibi arazwi. Ziriya ndege n,amagorofa amfaranga abigura yagatunze uriya mwana nanyina. Uwamufunze ntareba kure ,ahubwo yagafunze urimo atera abanyarwanda kwandavura akageni kariya. Erega nawe azi kurera! Nuko Urwatubyaye Kagame akomeje kuruha isura mbi, ngaho bimennyeho lisansi,nta kagoli wakotsa warakihingiye,agatoki ko ntikakivugwa! Nibindi ni bindi! Banyarwanda.: Turwanye ibi bintu twivuye inyuma kuko nibitabibyo uyu munsi ni bariya twe nejo!
mumbababarire mukoreshe iyi mbahaye nonaha,Niba hari umuntu uzi uko uyu mwana yafashwa please ndakwingize nyoherereza e_mail kuri amizerohope@yahoo.fr nkusanye inkunga ishobotse yo kumufasha, si ukubabeshya agahinda karanyishe pe, niba iki gihugu kigituwe n’ abantu cg inyamaswa, urambonera abantu bari kumushungera KWERI? Ariko se Mana watabaye u Rwanda n’ abanyarwanda?
ndabinginze niba hari umuntu uri mu Rwanda ufite umutima ukunda yamfasha tugashyikiriza uyu mwana w’ umukobwa inkunga mu maguru mashya, nyandikira kuri amizerohope@yahoo.fr
Wowe hope says uri intore rega uko zisigaye zikora turakuzi wibeshya abantu ubaha e-mail zitampaye agaciro niba ushaka gufasha umwana ari mungororero wamusangayo ukamufasha cg ukanyuza inkunga yawe mukarere atuyemo murakoze
Ingoma igiye guhirima niko ibigenza ntibibatangaze.
Mwihangane, n’uriya mubyeyi yihangane, ingoma shya izamurenganura.
Naho gutegereza ko iyi ngoma yazamurenganura byo ni nko gutegereza ko Kagame yarekura ubutegetsi mu mahoro.
ariko namwe murasetsa rwose. Leta ibabwira kubyara abo mushoboye kurera mukabyanga. ubwo se mugirango ni nde ubazwa uburere bw’umwana we? si umubyeyi wamubyaye? Hababaje ako kaziranenge naho nyina ko afite amaboko yaciye bugufi agakora. Ari ukumesa ari uguhinga ari ugutwara imyanda mu mashyirahamwe hari byinshi yakora kuko aracyari muto. Naho kumuhoza ngo niyihangane ingoma nshya izamurenganura ni ukumushuka uretse ko ntazi iiby’iyo ngoma umuntu arigira yakwibura agapfa uwo ni umugni w’abanyarwanda. Ntawe uzaza kugaburira abana bawe n’utabakorera.
ubwo se koko muvugishije ukuri mutitwaje urwango mwanga Kagame musanga ikosa arirya nde ? ese uwo mwana nta se agira? inshingano zo kurera zireba mbere na mbere ababyeyi abandi baza bafasha.
Mukangurire abantu gukora no kubyara abo bashoboye aho kwitwaza Leta iriho.
Rwema nawe ntugashyushye imitwe. umutwe w’inkuru yawe wagirango igihugu cyacitse umugongo ku buryo abana bose bamerewe nabi mu Rwanda. Yes iriya ni case imwe hashobora kubaho n’izindi ariko ntibiguha uburenganzira bwo kugeneralisa. Wagirango byabaye mu gihugu cyose kandi nibura nka 90% y’abana bose bo mu Rwanda batunzwe n’abagiraneza. Ntimugakabye ntimukanayobye rubanda. hirya no hino hari abana bitaweho n’abayeyi babo mu bushobozi bafite kandi barabarera bagakura, uriya wa ngororero rero si we mukwiye gufata ngo mugaragaze ko byacitse. ababyeyi gito bahozeho kandi bazahoraho. Ahubwo nk’abanyamakuru nimwigishe gusubira ku muco ababyeyi bamenye inshingano zabo kandi babyare abo bashoboye.
ese iterambere batubwira niririya ko nunvase ngo umufasha wa president afasha abana uriyawe si umwana cg ahari bafasha abana babakire cg benewabo ubse ibintu tubona turi mumahanga we ntabwo abibona ni gute ejo bundi yagiye gufasha abana babagande baniga bishoboye umwana w,Urwanda apfa kariya kageni ese iyo ummntu afite ibibazo baramufunga cg bamugia inama bakamufasha nonehose basigaye bafunga n’abana.nonese muri prison niho azakura ubufasha.nose ko umukuru w’Igihugu nunva ngo aha inka abatishoboye uriyawe yabonye yishoboye niyo mpanvu ntayo yamuhaye.akwiye gufasha imfubyi n’abapfakazi mbere ya byose arikongo arimo gufasha abatera congo kinshasa ngiryo iterambere.