Imvura ikomeye yatangiye kugwa ahagana saa tanu z’ijoro bishyira kuri iki Cyumweru, imaze guhitana abantu 19 mu Karere ka Gakenke, ndetse hari ubwoba bwinshi ko imibare ishobora kwiyongera bikomeye kuko imvura ikomeje kugwa ari nyinshi.

Ubuyobozi bwasabye abaturage kuva mu nzu bemera kunyagirirwa hanze batinya zo zabagwira, ndetse imihanda myinshi yacitse, uhuza Kigali na Musanze nawo wafunzwe n’intengu zawuguyemo.

Umuyobozi w’Umurenge wa Gakenke, Bisengimana Janvier yabwiye IGIHE ko mu murenge ayoboye abantu 14 aribo bamaze kumenyekana ko bitabye Imana bagwiriwe n’inzu batuyemo.

Yagize ati “Muri iki gitondo haguye imvura idasanzwe. 14 nibo tumaze kumenya ko bitabye Imana, gusa bashobora kwiyongera bitewe n’uko haguye inzu nyinshi. Hari n’aho dukeka ko abantu bahunze batagwiriwe n’inzu, ariko bamara guhamagarana bagasanga wenda hari ababura bagatangira gutaburura ngo barebe.”

Uretse abamaze kwitaba Imana, harabarurwa abandi basaga 6 bajyanwe mu bitaro bakomeretse.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mataba, bwo buvuga ko hari abantu batatu bamaze kumenyekana ko bitabye Imana, ariko nabo hari ubwoba bwinshi kubera imvura ikomeje kwiyongera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, Kalisa Justin, yagize ati “N’ubu imvura iracyagwa, inzu zaguye ni nyinshi, ariko tumaze kumenya abantu batatu mu midugudu itandukanye, ariko baracyari bacye kuko hari akagari kabayemo imyuzure myinshi iteye ubwoba.’’

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga François , yavuze ko imibare mu karere kose igaragaza ko abamaze gupfa ari 19.

Yakomeje agira ati “Ntabwo turamenya ibyangijwe byose kuko n’ubu imvura iracyagwa kandi imisozi iracyahanuka. Imibare y’abamaze gupfa ni 19 mu karere kose. Twohereje abaforomo n’abaganga ngo bajye kureba ibyabaye urugo ku rundi niba hari ufite ikibazo ngo afashwe byihutirwa, ariko turasaba n’abantu ngo bave ahantu hose hashobora kubatera ikibazo.”

Kugeza ubu umuhanda uhuza Kigali- Musanze wafunzwe n’ibiza, hifashishijwe ikigo cy’Abashinwa kiri gukora umuhanda ngo cyongere kuwusibura ube nyabagendwa.

Inzego z’umutekano ziri gutanga ubutabazi, harimo ingabo, polisi n’indi miryango y’ubutabazi nka Croix Rouge.

Inzu nyinshi zasenyutse

Imyuzure yangije byinshi

Imodoka nyinshi zatonze umurongo kubera iyangirika ry’umuhanda

Umuhanda Musanze- Kigali wafunzwe

Turacyabikurikirana…

Igihe.com