Tuzagutwika upfe-Brig Gen Hodari aburira abazakingira ikibaba FDLR
‘Tugire umutekano: Buri wese abe ijisho rya mugenzi we, dukumire icyaha kitaraba, dutangira amakuru ku gihe kandi vuba’ niyo ntero y’abaturage bo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru; bongeye kwibutswa na Brig Gen Hodari Johnson.
Yabwiye abaturage ba Musanze ko hari amakosa abaturage bajya bakora ateza icyuho mu gucunga umutekano ariko ko bakwiye kuyirinda.
Aha yatanze urugero rw’abaturage b’i Rubavu bashukishijwe ikigage nyuma abarwanyi ba FDLR bagatera u Rwanda kandi bari bababonye ariko ntibatange amakuru ku gihe.
Brig. Gen. Hodari Johnson uyobora ingabo za brigade 305 zikorera mu turere twa Musanze n’igice cya Burera yavuze ko u Rwanda rurangajwe imbere no gushakira abaturage umutekano usesuye.
Yasabye ababyeyi n’abandi bafite abo bafitanye isano bakibarizwa mu mashyamba ya Congo mu mutwe wa FDLR ko batahuka ku bushake kuko nta muntu ushobora kubagirira nabi byanemejwe n’umwe mu bahoze ari umurwanyi w’uyu mutwe watangiye ubuhamya imbere y’imbaga y’abaturage bari bitabiriye umuganda wo kuwa Gatandatu mu Murenge wa Musanze mu Kagari ka Cyabugarura.
Brig Gen Hodari yavuze ko hari abaturage bavugana n’abarwanyi ba FDLR aho yasabye ko bajya babikora bagamije kubumvisha ko batahuka mu Rwanda kuko ari amahoro.
Ati “Ndabizi muvugana nabo ariko mureke tubikoreshe neza, tuvugane nabo tuti ariko bana bacu, bakuru bacu, mwatashye mu Rwanda ko ari amahoro?”
Afatiye urugero ku byabaye i Rubavu aho abaturage banze gutanga amakuru ku bitero bya FDLR, yaburiye abaturage ko ibintu bigiye guhinduka.
Ati “Wakabaye udufasha kugira ngo ubwire bariya basore na bariya basaza ariko reka mbabwire, RDF yo mu 1994 murayibuka? Mubona ariko imeze uyu munsi 2016? Isura yarahindutse […] tugeze kure.”
Brig. Gen. Hodali yavuze ko ntako u Rwanda rutagize ngo abarwanyi ba FDLR, ariko ngo ntibabikora, asaba abaturage kwitandukanya nabo bakirinda ibyago bashobora kubakururira.
Yakomeje agira ati “Ariko ubu nibaza ukabahisha hano ruguru ninohereza ibisasu, biracagura? Eeeh biracagura? Tutakupiga na wewe utakufa […] ntabwo tukivuga ngo ni ubujiji abanyarwanda twarabakanguriye bihagije. Wowe munyarwanda udashaka kumva, ubwo ni ukuvuga ko wahisemo […] tutakupiga, tutakuchoma utakufa kama yule. Muranyumva? Shauli yenu!”
U Rwanda rushinja umutwe wa FDLR kuba ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse uhora ushakisha uko watera u Rwanda, ariko rwo rukawufata nk’utagifite ubushobozi ahubwo ugamije kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere.