Zambia: Amaduka y’Abanyarwanda bakorera i Lusaka ari gusahurwa bashinjwa amarozi
Amaduka y’abanyamahanga ari mu murwa mukuru w’igihugu cya Zambia, Lusaka, yigabijwe n’abaturage bariye karungu aho bayakekaho isano n’ubwicanyi bumaze iminsi buba muri uyu mujyi bakeka ko bufitanye isano n’imihango ya gipfumu nk’uko bitangazwa n’igipolisi.
Byibuze abantu batandatu basanzwe bapfuye kuva mu kwezi gushize ariko bimwe mu bice by’umubiri nk’imitima, amabya n’amatwi byarakuweho. Igipolisi cyataye muri yombi abantu bane bashinjwa ubwicanyi muri iyi weekend ishize nk’uko byatangajwe na perezida Edgar lungu kuri iki Cyumweru gishize.
“Abaturage bari gusahura amaduka y’abanyamahanga”, uwo ni umuvugizi wa polisi, Charity Munganga-Chanda wakomeje avuga ko abaturage bari gukeka ko abanyamahanga ari bo bari inyuma y’ubwo bwicanyi busa nk’ubukorwa mu nyungu z’imigenzo ya gipfumu.
Abaturage ba Zambia bashinja guverinoma yabo kwemerera Abanyarwanda gufungura amaduka uko bashatse hafi muri buri gace ka Lusaka, baravuga ko babayeho mu bwoba bakaba bifuza guverinoma yabo ko yabirukana muri Zambia.
Abanyamahanga ngo bibasiwe biragaragara ko ari Abanyarwanda abaturage bavuga ko bigaruriye uburyo bwose bwo gukora business aho hantu nk’ukobitangazwa n’ikinyamakuru Lusaka Times, kivuga ko aba Banyarwanda bakekwaho gukoresha amarozi ngo bongere business zabo.
Iyi nkuru ariko irakomeza ivuga ko atari ubwa mbere ku mugabane wa Afurika abanyamahanga bibasiwe n’abanyagihugu kubera ukuntu baba barimo kubakirana bakabashinja gukoresha imbaraga zidasanzwe. Ibi ngo bikaba bikunze kugaragara mu gihe hari ibibazo by’ubukungu.
Urugero rutangwa ni igihe muri Mutarama abigaragambya muri Repubulika iharanira DDemokarasi ya Congo basahuye amaduka agera kuri 50 y’Abashinwa muri Kinshasa no mu nkengero zayo nka Ngaba na Kalamu. Muri Afurika y’Epfo naho mu mwaka ushize abanyamahanga biganjemo Abanyafurika baribasiwe bikomeye bazizwa gutwara akazi k’abanyagihugu kandi bakagakora ku mafaranga macye.