Mu Bwongereza Ho Abanyarwanda Bibutse Bose

Komunite y’abanyarwanda batuye m’ugihugu cy’ubwongereza uyumunsi bahuriye hamwe bibuka ababo baguye mu marorerwa yabaye mu gihugu cyabo kuva mu myaka yaza 1990, ndetse nabaguye muri genocide yabaye muri Mata 1994.  Abo banyarwanda byagaragaye ko bali benshi  kandi nanone bifatanije kwibukira hamwe nabaguye mu ntambara ya Congo ndetse nahandi hose.

Bitandukanye n’iminsi yohambere ubwo bahuraga atari besnshi aho kuriyi nshuro bahuye aribenshi cyane.

Bifatanije hamwe ari abatutsi abahutu ndetse n’abanyamahanga basenze, batanga ubuhamya kubyababayeho. Bidasanzwe nanone basengeshejwe naba pasitoro babiri, umwe mubatanze ubuhamya yavuze ko yahunze akanyura muri Congo ndetse agakomereza mu bihugu byinshi kugeza aho agereye mu gihugu cy’ubwongereza.

Nyuma ya misa abo banyarwanda baganiriye ku bumwe n’ubwiyunge, maze bareba igihe ikibazo cy’urwanda cyatangiriye, ubwumvikane buke mu moko yombi abahutu nabatutsi, ndetse nabatwa.

Bamwe mu banyamadini ndetse n’abanyamahanga batuye mu gihugu cy’ubwongereza baje kwifatanya n’abaturanyi babo babanyarwanda bibukaga ababo batavanguye, bitandukanye n’ikigali abahutu batangaga ubuhamya ndetse n’abatutsi batanga ubuhamya ubundi bizizezanya ubumwe n’ubwiyunge busesuye.

Umwe mu bateganije icyo gikorwa cyo kwibuka yadutangarije ko nubwo bwose Ambassaderi w’urwanda Kalitanyi yatumiwe ntiyasubije ndetse ntanintumwa yohereje. Cyakola byagaragaye ko ahanini kwibuka kwanone kwibanze ku kubabalirana, ubumwe n’ubwiyunge bitandukanye nubushije aho bibandaga kugusenga gusa barangiza bakitahira