Gatabazi na Marara Ngo Bagiye Gucyura Umwami Kigeli
Banyarwanda Banyarwandakazi,
Mbanje kubifuriza amahoro nimigisha ituruka ku Imana,kandi mbihanganisha
muli iki gihe twibuka abacu bose bazize genocide,mukomere ntimuheranwe nagahinda.
Muli make muli iyi minsi hali abagabo babili baba mu gihugu cyubufaransa
bagiye mu Rwanda,alibo Tito Gatabazi ufite numero ya telephone, 00250786353534,na dogiteri marara Christian,bali mu Rwanda bavuga ko
bagiye gucyura umwami Kigeli,aliko wabegera ugasanga bahuzagulika.
Marara mbere yo guhunga yabanje gukoreshwa mu gusenya ishyaka MDR
abirangije bamwima umwanya muli politiki,nibwo yivumbuye arahunga,aliko
ageze mu Bufaransa atangira kujya yilirwa abeshya ko akorana numwami aliko
ali amaco yinda.
Yigeza kujya mu nama numufatanya binyoma bye Gatabazi muli Espagne babeshya kobahagaraliye umwami aliko biza kumenyekana ko ahubwo babaga
bali mu nyungu za Kigali,nkuko ubu bilirwa mu bategetsi bo mu Rwanda bashaka
amaronko bakitwaza izina ryumwami ko baje gutegura itaha rye.
Ibyo byose tumaze kubyumva twegereye abantu ba bugufi yumwami badusobanulira ko iby abo bantu batabizi,ndetse nabo bagabo bakaba ali gahunda
zabo bafashe ku giticyabo kuko umwami atanabazi kandi ko afite abajyanama be
nabo bakaba baratunguwe nimikorere yabo bagabo.
Ikindi Umwami ntabwo ali gatabazi na Marara Christian agomba kunyuraho ngo bamutegulire gutaha,kuko numwami wabanyarwanda bose,igihe nikigera bose
bazabimenyeshwa kuko ntabwo agomba kubanza kuvunyisha kwa kagame kuko URWANDA atali umurage wa Kagame,none abantu bitwaza ngo barategura gucyura umwami mubagendere kure kuko ni babandi bimuliye ubwenge mu gifu.
Ese ko ubundi umugabo ko yarangwaga nukuli,no kwanga umugayo,nubupfura
harya aba bombi tubise ibigwali twaba dushize isoni!!ubundi umuco utaracika kubaha abakuru nicyo cyarangaga umunyarwanda none bo baracuruza Izina
ryumwami none babaye ba mpemuke ndamuke,none inama nziza,nabagira nibacire birarura kandi ngo uliye umusaza aruka imvi,abwirwa benshi akumva beneyo.
Umubyeyi Angelique.