Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Ndabaramukanya urukundo n’urukumbuzi rwinshi kandi mbifuriza kugira ubwihangane muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yo 1994 mu Rwanda n’ubundi bwicanyi byaduhekuye bugahitana inzirakarengane nyinshi. Nk’umubyeyi wanyu nifatanije n’abanyarwanda bose mukababaro bafite muri ibi bihe.

Mu bihe nk’ibi twibuka abacu bazize ubwicanyi ndengakamere bwabaye mu gihugu cyacu, birakwiye ko abana b’u Rwanda aho bari hose baharanira ubwumvikane  no  kubabarirana  bityo bakirinda amacakubiri , ahubwo bakarushaho gukorera hamwe, kubahana no gukundanda, kuko aribyo muti nyakuri watuma dushobora kubana mu mahoro mu rwatubyaye n’ahandi hose.

Birakwiye ko buri munyarwanda yumva ko kumena amaraso ari ukunyuranya nibyo Imana idushakaho nk’ibiremwa byayo; tugomba kwirinda kandi icyatuma u Rwanda rusubira mu miborogo nk’iyo muri 1994 n’ubundi bwicanyi bwagiye buba  mu gihugu hose cyane cyane twirinda ibyabaye  mu mamateka y’igihugu cyacu byatuzaniye ibyago bikomeye  harimo: Ubuhunzi,   amacakubiri mu moko n’uturere no gutakaza umuco mwiza w’urukundo rwakimuntu byarangaga umunyarwanda. Mbabazwa cyane n’ubwicanyi bwabaye mu gihugu cyacu, ndetse no kumva ko hari umunyarwanda ukicwa azira ubwoko bwe, ibitekerezo bye, aho akomoka cyangwa indi mpamvu iyo ariyo yose.

Dusubize amaso imyuma maze turebe impamvu nkuru zatumye amahano nk’ariya n’ubwicanyi burenze urugero buba hagati y’abana b’u Rwanda; maze turusheho guharanira amahoro n’ubumwe kandi turwanye twese byimazeyo ko bitakongera kubaho. Ibihe turimo birasaba ko buri munyarwanda agomba kumva ko u Rwanda ari urwa twese, kandi ko dukwiye kurubanamo mu mahoro n’ubwumvikane nk’abavandimwe.

Ndabasaba gushyirahamwe tugaharanira indangakamere z’umuco mwiza ubereye abana b’ u Rwanda, tukabwizanya ukuri kubyabaye mu gihugu cyacu kugirango dushakire hamwe umuti nyawo watuma twubaka ejo hazaza heza habereye urubyiruko n’abadukomokaho bose.

Imana irinde u Rwanda rwacu n’ abarutuye.

Ndangije mbifuriza amahoro.

Bikorewe i Washington, kuwa 07/04/2016.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa