Human Rights Watch yongeye gushinja ubutabera bw’u Rwanda gucecekesha abatavuga rumwe na Leta
Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, Human Rights Watch, ushinja u Rwanda gukomeza kubangamira abatavuga rumwe nayo ngo hakoreshejwe ubutabera uyu muryango wise bubi. Mu itangazo wasohoye ejo ku wa gatanu, rivuga ko hashingiwe ku rubanza rw’abahoze ari abasirikare bakatiwe imyaka 20-21, ngo aba basirikare barabangamiwe cyane kuko ngo urubanza rwabo rwari rwuzuyemo amahugu, rukaba ngo ari urugero rufatika rw’ikoreshwa nabi ry’ubutabera mu mugambi wo gucecekesha abashaka kugira icyo bavuga.
- Daniel Bekele, umuyobozi w’umuryango, Human Rights Watch mu karere ka Afrika.
U Rwanda rwakomeje kujya ruhakana ibirego Human Rights yarushinjaga ndetse rukavuga ko nta gaciro byagakwiriye guhabwa.
Ku italiki 31 z’ukwezi kwa gatatu, mu mwaka wa 2016, urukiko rukuru rwa gisirikare i Kanombe rwaciriye Colonel Tom Byabagamba na Jenerali, Frank Rusagara wasezerewe mu gisirikare, imyaka makumyabiri n’umwe n’imyaka makumyabiri mu mu buroko. Bashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu no kwanduza isura y’igihugu.
Sergeant Francois Kabayiza, nawe wafashe akaruhuko k’ iza bukuru, yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu ashinjwa guhisha ibimenyetso.
Abo bantu uko ari batatu batangaje ko bazajurira
Daniel Bekele, umuyobozi w’umuryango wa, Human Rights Watch mu karere ka Afrika avuga ko abategetsi b’U Rwanda bafite uburenganzira bwo gukurikirana abakoze ibyaha byo guhushaka guhungabanya umutekano w’igihugu, ariko ngo kuri aba batatu bo Daniel avuga ko byabaye ibidasanzwe, ahubwo ngo bwabaye uburyo bwo gucecekesha abatavuga rumwe na Leta n’abagerageza kunenga ibibi bya Leta.
Asaba abategetsi ba Leta by’U Rwanda gutohoza badatinze ibirego Human Rights Watch ishinja Leta y’u Rwanda, ikanashyira mu nkiko abakora ibikorwa byo guhonyanga uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Izo manza za nyuma ziri mu manza zitari nke z’abahoze ari abasirikare bari basanzwe ari abo mu ngabo za Leta y’u Rwanda.
Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Human Rights Watch uvuga ko ibikorwa byose biba biri mu mugambi wa Leta y’Urwanda, mu gucecekesha abatavuga rumwe na Leta bari mu gihugu no hanze yacyo.
Si ubwa mbere umuryango wa Human Rights Watch ushinje Leta y’u Rwanda ibirego byo gucecekesha abatavuga rumwe na Leta nyamara U Rwanda rwakomeje kubihakana ndetse ruvuga ko nta gaciro byagakwiriye guhabwa.
- Col Byabagamba with Gen Rusagara