Abaturage bo mu Murenge wa Mayange Akarere ka Bugesera, kuri uyu wa gatatu byari isibaniro aho kubona ku nyama z’imvubu yari imaze kuraswa byabonaga umugabo bigasiba undi. Ibi byatumye Ubuyobozi bw’Umurenge busabako ubona kuri izi nyama ari ufite ubwisungane mu kwivuza bwa 2013.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu Kagali kaKagenge, ko muri uyu Murenge wa Mayange mu rukerera rwo ku wa gatatu tariki ya 16 Gicurasi 2012, habonetse imvubu yari ivuye muri rumwe mu nzuzi ziri muri aka Karere ku birometero bigera ku icumi, bimaze kugaragara ko ishobora guteza umutekano mucyeya ndetse no gusubira aho yavuye bitapfa koroha umuyobozi bufata icyemezo cyo kuyirasa ngo itagira abantu iza gukomeretsa.

Nyuma y’uko iyi mvubu imaze kuraswa, haje kuba isibaniro ry’abantu bashakaga kubona kuri ako kadahingwa kari kamaze kuboneka, ibi rero nibyo byatumye Ubuyobozi bw’Umurenge bufata icyemezo gisa n’igikarishye kuri bamwe, cy’uko umuntu wese uri bubone kuri izi nyamka ari ufite ubwisungane mu kwivuza bw’u mwaka wa 2013, dore ko n’ubundi bari bamaze iminsi babikangurirwa.

Nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange Nkurunziza François yabitangaje, ngo abatugare bagera kuri 40 nibo bahise batanga ubwisungane mu kwivuza bakaba batanze amafaranga agera ku bihumbi 123 ako kanya, doreko n’ushinzwe kwakira amafaranga y’ubwisungane yari ari aho, maze aba aribo babanza kubona kuri izo nyama aho buri wese yagiye afata ibiro bitari munsi ya bibiri.

Nubwo ariko aba bafashe izi nyama kari nk’akajojoba mu nyanja kuko nyuma y’uko abahawe ubwisungane barangije gufata umutahe wabo, hasigaye inyama zifite ibiro bisaga 500 byagabagabanyijwe abaturage bari baturutse mu Murenge wa Mayange ndetse no mu yindi mirenge bihana imbiri, aho buri wese yagendaga afata ikilo kimwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange Nkurunziza yagize ati mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yagize ati :” Nyuma yo kubona ko abaturage ari benshi twashatse ikintu kibafitiye akamaro bakora muri ako kanya maze dusanga ubwisungane mu kwifuza aribwo bakeneye, kandi bashoboraga gutanga muri ako kanya.”

Iyi mvubu yakoze ibirometero bigera ku 10 ubaze ahantu hari uruzi cyangwa ikiyaga yaba yaturutsemo kiri hafi y’Umurenge, ikaba yari iryamye haruguru y’urugo rwa Mpabwanimana Aloys utuye mu Kagali ka Kagenge Umudugudu wa Gitaramuka.

Umwana we wasohotse mu gitondo yabonye ikintu atazi asubira mu nzu ahamagara nyina nawe arakiyoberwa nibwo bahamagaraga se we abasha kumenya ko ari imvubu.

Yahise ahuruza ubuyobozi bw’Umurenge, nabwo buhuruza Polisi n’Abasirikari basanga iyi mvubu yavuye ku urugo rwe ijya mu urutoki rwo ku rundi rugo.

Inzego z’umutekano zaje gufata icyemezo cyo kuyirasa kuko kuyisubiza ku Uruzi rw’Akagera cyangwa ku kiyaga cya Kidogo byari bigoye kuyigezayo nta muntu ihungabanyije dore ko urwo ruzi n’icyo kiyaga biri hafi ku birometero 12 unyuze inzira y’ikirere.

Si ubwambere muri aka Karere ka Bugesera hagaragara inyama zidasanzwe, kuko mu gihe gishize hari bamwe mu baturage bavumbuye ko inyama za nyarubwana zishobora kuba ziryoshye, maze baziraramo batangira kuzirya, gusa ntibyaje kubahira kuko bariye akatagabuye bituma bakurikiranwaho icyaha cy’umujura buciye icyuho.

 

Nonese ubu koko Iki gihugu cyacu cyahoranye umuco, kikaba kigeze aho leta ikangisha abaturage bayo inyama mwebwe mubona turimo kwerekeza hehe. Abaturage bahatirwa kugura mitiweli batabashije kwigurira ibyo barya ubu babaye abande? Ngo umurenzo wera ibijumba aliko aho abanyarwanda rubanda rugufi bageze harakaja..