MIGEPROF: Ikibazo cy’Inzererezi kirukanishije Oda Gasinzigwa, asimburwa na Dr. Diane Gashumba
Oda Gasinzigwa ubwo yarahiriraga kuzuza inshingano ze neza nka Minisitiri taliki 18/8/2014. Yari asimbuye Inyumba Aloysie wari umaze kwitaba Imana
Mu itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryasohoye kuri uyu wa gatandatatu taliki 18/3/2016 rivuga ko Perezida wa Repubulika yyagennye Dr. Diane Gashumba nka Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), umwanya asimbuyeho Oda Gasinzigwa wari usanzwe uyiyobora.
Oda Gasinzigwa yirukanwe muri Guverinoma nyuma yo kunengwa igihe kinini kunanirwa gukemura ikibazo cy’abana b’inzererezi. Ari nayo mpamvu nyamukuru ikekwa kuba intandaro y’iyirukanwa rye.
Ubwo yafunguraga umwiherero w’Abayobozi wa 13, Perezida Kagame yavuze ko atazi neza impamvu iki kibazo cyananiranye.
Diane Gashumba umusimbuye, si umushyitsi mu gahunda zijyanye n’Umuryango kuko yabaye mu Inama y’Igihugu y’Abagore igihe kinini.
Urwego rushinzwe Uburinganire,Inama y’Igihugu y’Abagore, Inama y’Igihugu y’Abana, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Ministeri y’Ubutegetsi bw’Iguhugu, Ministeri y’Uburezi, Minisiteri y”Umutekano mu Gihugu izi zose zifite icyo zipfana n’ikibazo cy’inzererezi cyananiranye.
Minisitri mushya afite ihurizo ryo kubanza kumenya ikizerereza abana kuko si icya vuba. Ubwo Umujyi wa Kigali waboborwaga na Maj Rose Kabuye icyo gihe, nawe yagerageje guhangana nacyo biranga.Ubu cyavuye mu Mijyi minini ku buryo no mu duce tw’ubucuruzi buciriritse uhasanga inzererezi.
Mu mpinduka zabaye kandi, Umulisa Henriette wari usanzwe ari umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, yagizwe Umunyamabanga Mukuru muri Komisiyo yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abahoze ku Rugerero. Umwanya yari arimo uhabwa Kamanzi Jackline.
Perezida Kagame yanashyize Jack Kayonga ku buyobozi bw’Ikigega Agaciro Development Fund.