Abavuye mu bigo ngororamuco mu Rwanda bamugajwe inkoni
Mu karere ka Nyabihu mu ntara y’uburengerazuba bw’u Rwanda, abahatuye bavuga ko abantu b’ingeri zitandukanye bafungirwa mu kigo cy’inzererezi cya Karago bagakubitwa bikabije. Ni ibintu ngo bitangaza abatu benshi kuko ngo usanga ngo abantu bakuru bafunganye n’abantu b’abana. Gusa ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu iki kigo giherereyemo buhakana ibi byose.
Abigeze gufungirwa muri icyo kigo ndetse n’ababyeyi bavuga ko abana babo bakigezemo bemeza ayo makuru. Baravuga kandi ko bamwe mu batambutse muri icyo kigo byabaviriyemo n’ingaruka zo gupfa kubera inkoni.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu burahakana ayo makuru, bukavuga ko ntawe ukubitirwa muri icyo kigo cy’inzererezi. Ubwo buyobozi busobanura kandi ko icyo abashinzwe ikigo bakora ari ukugorora abantu bafite imyitwarire mibi bakabatoza kubana neza n’abandi.
Abaturage baganiriye n’ijwi ry’Amerika bavuze ko abana babo bajyanwe muri iki kigo ngo barakubiswe cyane yewe bamwe bibaviramo no kuhasiga ubuzima, kuburyo ngo nyuma yo kuvayo nta kintu na kimwe baba bakimariye igihugu.
Icyegeranyo cy’umuryango mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch cyo mu 2015 gitunga u Rwanda guhonyorera uburenganzira bwa muntu mu bigo by’inzererezi nka Gikondo hazwi nko kwa Kabuga mu mujyi wa Kigali. Ni ibirego u Rwanda rwamaganiye kure ruvuga ko nta cyiza uyu muryango waruvugaho.