Gare ya Kicukiro yapfuye ubusa! Ubu irafunze ndetse iri ku isoko
*Akarere kavuga ko icyo yubakiwe kitagezweho
*Iyi gare yuzuye itwaye za miliyoni nyinshi ngo ifashe abatuye inkengero za Kicukiro
*Karembure, Nyanza na Gahanga ngo ntiharatura abantu benshi ku buryo haba gare
*Ngo iyi gare izasimbuzwa ikindi gikorwa harebewe kuri Master plan
Kicukiro – Gare ya Kicukiro iri mu murenge wa Gatenga mu Kagali ka Nyanza ubu irafunze, yari yarubakiwe gufasha abaturage batuye mu bice bya Gahanga, Rebero, Murambi, Karembure na Nyanza ariko imaze no kuzura bakomeje kugira ibibazo kuko imodoka zitwara abantu zitazamukaga ngo zihagere. Ikibazo nticyakemutse nk’uko RURA yizezaga Umuseke ko bagiye kugikurikirana, ahubwo iyi gare bigaragara ko yapfuye ubusa kuko irafunze ndetse ngo aho yubatse ubu Akarere kahashyize ku isoko.
Mu Ukuboza 2015 nibwo ikinyamakuru Umuseke watangaje ko abatuye biriya bice bafite ibibazo byo gutega imodoka kuko zitahageraga, nyamara kompanyi zatsindiye isoko ryo gutwara abantu muri Kigali zifite amasezerano yo kugeza no kuvana abantu muri iyi gare ya Kicukiro. Ubu irafunze.
Kuri uyu wa gatanu, Adalbert Rukebanuka Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Akarere ka Kicukiro yabwiye Umuseke ko iyi gare yafunzwe ndetse yashyizwe ku isoko kuko imodoka zitari zikiyijyamo.
Ati “Twashyizeho ipiganwa ku nshuro ya mbere nta Campany yigeze itwandikira ivuga ko ihashaka, ubu nibwo inama Njyanama y’Akarere iheruka yafashe icyemezo cy’uko hagomba kwegurirwa abikorera ku giti cyabo hakabyazwa umusaruro hakareka kubaho hacungwa na Leta, iriya gare ikareka kubaho ipfa ubusa.”
Uyu muyobozi yabwiye Umuseke ko icyo iyi gare yari yubakiwe kitagezweho kuko ngo mu bice bya Kerembure, Nyanza, Rebero, Gahanga na za Murambi n’ibice bihakikije basanze hataraturayo abantu benshi ku buryo hashyirwa gare.
Ubu ngo hashobora gusimbuzwa ikindi gikorwa cy’iterambere kigendanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi bigakorwa n’abikorera.
Gusa ubu ngo igiciro cy’uko ahari iyi gare yafunzwe hagurishwa Inama Njyanama y’Akarere ntiracyemeza, ngo izaterana maze icyemeze.
Abagenzi bakoreshaga iyi gare ntibatunguwe
Nubwo iyi gare imaze igihe kinini yuzuye itwaye akayabo, abagenzi bo muri biriya bice ntibigeze batega imodoka neza uko bayifuza.
Imodoka zatsindiye isoko ryo kuhagera zigatwara abantu bazicaga iryera gacye, ndetse ngo bibazaga impamvu iyi gare yubatswe niba ubuyobozi bwarabonaga idakenewe.
Elias Mugemanyi utuye i Nyanza ya Kicukiro agakorea mu mujyi wa Kigali avuga ko buri munsi bakora urugendo n’amaguru bagana Kicukiro Centre gutega no gutaha bazamuka, ababishoboye bagatega kabiri bavuye mu mujyi bagafata izijya i Gahanga.