Giovanni Mahoro

Giovanni Mahoro yari ikinege iwabo

Mahoro wari ufite imyaka 29 kugeza ubu ntibiramenyekana icyo yazize, gusa ngo nimugoroba yari muzima nta kibazo ariko mu gitondo abo babanaga babyutse basanga we yitabye Imana.

Umwe mu basorere babanaga nawe ari batatu bavuze ko Mahoro ejo yiriwe i Mbazi mu karere ka Huye aho yari yagiye gusura umugabo w’inshuti ye wari umaze iminsi arwaye.

Avuga ko baryamye ahagana saa tanu z’ijoro, Mahoro ameze neza bisanzwe kandi ari kuri Telephone mbere yo kuryama, ngo nta kibazo na gito yari afite.

Mu gitondo babyutse we bamukozeho basanga yashizemo umwuka.

Terance Muhirwa umuyobozi ushinzwe ibiganiro kuri Radio Salus yagize ati umubiri w’uyu musore wajyanywe ku bitaro bya Kaminuza i Butare kuwusuzuma ngo bamenye icyaba cyamuhitanye.

Uyu musore warangije mu ishami ry’Itangazamakuru rya Kaminuza y’u Rwanda, yakoraga ibiganiro birimo ikitwa “Hambere mu mateka”, yakoraga kandi ibyegeranyo ku bintu bidasanzwe ahantu hatandukanye ku isi.

Yakoraga ‘annimation’ yitwa ‘Kiberinka’ irimo indirimbo za cyera zo mu Rwanda no muri Africa, ku cyumweru nabwo agakora ibijyanye n’iyobokamana

Terance Muhirwa avuga ko yari umusore ukunda guseka no gusetsa abantu cyane, ko byari bigoye kumubona arakaye.

Muhirwa avuga ko kuri Salus ari nk’igikuba cyacitse kandi babuze umuntu w’ingenzi muri bo.

Umusore wabanaga nawe yavuze ko “Mahoro yari mahoro nyine, nta muntu bagiranaga ibibazo yari umunyamahoro cyane rwose.”

Mahoro akomoka mu karere ka Rusizi, asize umubyeyi we umwe (Maman) uyu akaba ari nawe mwana w’ikinege yari afite.

Radio Salus imaze gupfusha abasore b’abanyamakuru bakiyikorera bagera kuri bane kuva kuri Egide Gakwaya Mbahungirehe witabye Imana mu Ukuboza 2010, Jean Claude Nkezabera Dadene witabye Imana mu Ugushyingo 2011, Abdou Selverien Nyabyenda yapfuye mu Ukuboza 2013 n’uyu Mahoro ugiye muri Mutarama 2016.

Egide Gakwaya Mbahungirehe yitabye Imana mu 2010

Egide Gakwaya Mbahungirehe yitabye Imana mu 2010

Abdou aha yicaye mu busitani bwa Radio yakoreraga ya Salus nawe yitabye Imana mu 2012

Abdou aha yicaye mu busitani bwa Radio yakoreraga ya Salus nawe yitabye Imana mu 2013

Giovanni Mahoro yitabye Imana kuri uyu wa 25 Mutarama 2016

Giovanni Mahoro yitabye Imana kuri uyu wa 25 Mutarama 2016

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSUmunyamakuru wa Radio Salus Jean de Dieu Mahoro uzwi cyane nka Giovanni yitabye Imana kuri uyu wa 25 Mutarama 2016 aho bagenzi be babana babyutse bagasanga yitabye Imana aho bari bacumbitse mu mujyi wa Huye,  yitabye Imana mu buryo butunguranye. Giovanni Mahoro yari ikinege iwabo Mahoro wari ufite imyaka 29 kugeza...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE