Hagati y’ingo zo mu Mudugudu w’Izuba harimo imiferege yuzuyemo amazi y’imyanda (Ifoto/Bakomere P)
 Abatuye mu Mudugudu w’Izuba hafi y’Ishuri rya INILAK, Akagali ka Rukiri ya mbere, Umurenge wa Remera bakeneye kuvanwa mu manegeka (high risk Zone) kuko mu gihe ntacyakorwa bashobora no kuhasiga ubuzima.
Amazi y'imyanda aca mu ngo z'abaturage
Amazi y’imyanda aca mu ngo z’abaturage

Iyo ugeze mu Mudugudu w’Izuba aho bakunze kwita mu Mubumbe, ubona imiferege icamo amazi y’imyanda yegeranye n’ingo z’abaturage, usibye kuba iyo miferege ica mu ngo nyinshi z’abaturage ni hamwe muho abana baba banyura, ahandi usanga hari za resitora mu gihe ku mpande haba hari imyanda inuka. Ikindi kigaragaza ko mu Mudugudu w’Izuba ari mu maneka ni uko abaturage baho bemeza ko inzu zabo zubatse hejuru y’amazi ku buryo n’umuntu acukura umuringoti ahita akubita isuka mu mazi.

Isura y'Umudugudu w'Izuba nyuma yo kuhakora umuganda
Isura y’Umudugudu w’Izuba nyuma yo kuhakora umuganda

Abaturage bo muri uyu Mudugu wa Izuba bavuga ko batuye mu mubande ku buryo amazi yose aturuka mu misozi ya Rugando  n’ahandi ariho ashyikira bityo bigatuma bahora bafite impungenge z’ubuzima bwabo, bakaba bakeneye ko bakwimurwa vuba na bwangu batarahasiga ubuzima.

Bavuga ko ntagikozwe byoroshye kwibasirwa n'indwara  zikomoka ku mwanda
Bavuga ko ntagikozwe byoroshye kwibasirwa n’indwara zikomoka ku mwanda

Nzabara Felicien ushinzwe umutekano mu Mudugudu w’Izuba yagize icyo avuga ku mutekano w’amazu yubatse hejuru y’amazi ati “hari amazu yagize ikibazo, ariko ntabwo yangiritse, Leta ishake ahandi idushyira tuve muri iyi “hight risk zone”, kuko tubona ko umwuzure wazaduteza ikibazo aho dutuye”.

Amacupa ya Plastic bakuraga mu miferege
Amacupa ya Plastic bakuraga mu miferege

Felicien yakomeje avuga ko iyo imvura iguye bakunze guhamagarana mu rwego rwo kwirinda ko hari uwo ubuzima bwe bwaharenganira. Uyu mugabo yemeza ko inzego zishinzwe ubuzima bihereye mu Kagali kugera ku rwego rw’Akarere ka Gasabo ikibazo cy’abo bakizi, ndetse amazu yabo ngo yamaze kubarurwa, ariko bakaba bataramenya igihe bazabarirwa kugira ngo bimuke mu Mudugudu w’Izuba.

Imyanda yanukiraga abaje mu muganda
Imyanda yanukiraga abaje mu muganda
Kabanda Felicien utuye muri uyu Mudugudu w’Izuba nawe yemeza ko ubuzima bwabo buri mu kaga kuko byoroshye kurwara indwara zikomoka ku mwanda nka Maraliya n’Inzoka. Kabanda avuga ko umuti wo gukemura ikibazo cyabo ari ukubimura muri uwo Mudugudu.
Nyuma y'umuganda abana n'abakuze bo mu Mudugudu w'Izuba bacinye umudiho
Nyuma y’umuganda abana n’abakuze bo mu Mudugudu w’Izuba bacinye umudiho

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Mutarama 2016 nibwo mu mudugudu w’Izuba bitewe n’imiterere yaho habereye umuganda udasanzwe wo kuhakorera isuku.

Nsabimana Vedaste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko ikibazo cy’abatuye mu Mudugudu w’Izuba kizwi ndetse mu myaka ibiri kizaba cyakemutse.
Nsabimana yakomeje avuga ko mu gihe gahunda yo kwimura abatuye mu Mudugudu w’Izuba itaratungana bazahakora imihanda izajya ifasha amazi kubona uko agenda ntakomeze kureka ahaturiye amazu y’abantu.

Mu Murenge wa Remera harimo gahunda yo gukangurira abaturage gucunga umutekano no kugira isuku, bityo hahembwe Imidugudu yo mu Tugali dutandukanye yaranzwe n’isuku kurusha ahandi ndetse n’abaturage bagize isuku kurusha abandi.

Ibindi uyu Murenge wiyemeje ni uguca uburaya, ubujura n’abantu bacururiza mu mihanda ya Remera.

Uyu Mudugudu wegereye ishuri rikuru rya INILAK
Uyu Mudugudu wegereye ishuri rikuru rya INILAK
Nsabimana Vedaste Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera avuga ko ikibazo cy'abaturage bo mu Mudugudu w'Izuba kizakemuka
Nsabimana Vedaste Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera avuga ko ikibazo cy’abaturage bo mu Mudugudu w’Izuba kizakemuka
Bamwe mu baturage baranzwe n'isuku kurusha abandi barahembwe
Bamwe mu baturage baranzwe n’isuku kurusha abandi barahembwe
Icyemezo cyatanzwe ku midugu yaranzwe n'isuku kurusha ahandi
Icyemezo cyatanzwe ku midugu yaranzwe n’isuku kurusha ahandi
Aba baturage ku manywa y'ihangu bakoze urugendo bacinya akadiho ku bw'igikorwa bakoze cy'umuganda mu Mudugudu w'Izuba
Aba baturage ku manywa y’ihangu bakoze urugendo bacinya akadiho ku bw’igikorwa bakoze cy’umuganda mu Mudugudu w’Izuba
Nubwo abayobozi mu Murenge wa Remera bavuze ko biyemeje guca ubucuruzi bwo mu mihanda intego ntiragerwaho, aba ni abagore bacururizaga imyenda ku Gisimenti hafi ya Chez Lando
Nubwo abayobozi mu Murenge wa Remera bavuze ko biyemeje guca ubucuruzi bwo mu mihanda intego ntiragerwaho, aba ni abagore bacururizaga imyenda ku Gisimenti hafi ya Chez Lando
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSHagati y'ingo zo mu Mudugudu w'Izuba harimo imiferege yuzuyemo amazi y'imyanda (Ifoto/Bakomere P)  Abatuye mu Mudugudu w’Izuba hafi y’Ishuri rya INILAK, Akagali ka Rukiri ya mbere, Umurenge wa Remera bakeneye kuvanwa mu manegeka (high risk Zone) kuko mu gihe ntacyakorwa bashobora no kuhasiga ubuzima. Amazi y’imyanda aca mu ngo z’abaturageIyo ugeze...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE