Uyu ni we Ngirente Alphonse wafashwe asambanya ihene (Ifoto/Internet)
 Ngirente Alphonse, umugabo w’imyaka 45 wo mu Kagali ka Ntunga, Umurenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana  yafatiwe mu cyuho ari gusambanya ihene y’umuturanyi we witwa Gatabaruke.

Ibi byabaye kuri uyu  wa kane tariki ya 21 Mutarama 2016, ubwo  nyir’ihene yamusangaga ari kuyisambanya.

Mu kiganiro yagiranye n’kinyamakuru Izuba Rirashe, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi yavuze ko Ngirente yiyemerera iki cyaha.

Akomeza avuga ko mu bisobanuro uyu mugabo ufite umugore n’abana batatu yatanze, yavuze ko impamvu yakoranaga imibonano mpuzabitsina n’iyo hene ari uko yari afitanye amakimbirane n’umugore we.

Si ubwa mbere uyu mugabo afashwe asambanya ihene kuko mu mezi atanu ashize umugore we yamufashe asambanya ihene ye nyuma amusaba imbabazi babigira ibanga.

Kayigi avuga ko ibi ari uguta indangagaciro z’umuco nyarwanda kuko ibyo uwo mugabo yakoze ntaho biba mu muco nyarwanda.

Kuri ubu Ngirente afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rubona muri Rwamagana.

IP Kayigi yanavuze ko icyaha cyo gukorana imibonano mpuzabitsina n’itungo gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Mu ngingo ya 186 y mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukorana imibonano n’itungo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2)

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUyu ni we Ngirente Alphonse wafashwe asambanya ihene (Ifoto/Internet)  Ngirente Alphonse, umugabo w’imyaka 45 wo mu Kagali ka Ntunga, Umurenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana  yafatiwe mu cyuho ari gusambanya ihene y’umuturanyi we witwa Gatabaruke. Ibi byabaye kuri uyu  wa kane tariki ya 21 Mutarama 2016, ubwo  nyir’ihene yamusangaga ari...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE