Umugabo w’imyaka 131 abana n’umugore we arusha imyaka 69
Muri Brazil habonetse umusaza w’imyaka 131 y’amavuko urusha umugore we imyaka 69.
Abakozi b’ikigo cy’ubwishingizi muri Brazil ahitwa Acre bashyize amafoto ya Joao Coelho de Souza hamwe n’iy’ikarita ye y’amavuko ku rubugankoranyambaga yanditseho ko yavutse tariki 10 Werurwe 1884.
Inkuru ya The Mirror, ikinyamakuru cyo mu mu Bwongereza, iravuga ko ikarita ye igaragaza ko yavukiye mu mujyi wa Meruoca mu Ntara ya Ceara ku bilometero 3,200 mu burasirazuba bwa Acre.
Mugenzi w’umukozi w’ikigo cy’ubwishingizi uhora ajya kureba uyu musaza kugira ngo arebe ko akiriho bityo akaba akwiye guhabwa imperekeza, yashyize amakuru kuri Facebook ye.
Yahamagariye Leta y’ako gace guhamya aya makuru bityo igashyira Joao mu gitabo cy’abaciye agahigo (Guiness book of records).
Ibinyamakuru byo muri Brazil uyu munsi byanditse ko Joao abana n’umugore we ufite imyaka 62 y’amavuko n’umwuzukuru w’imyaka 16 y’amavuko.
Umukobwa we w’imyaka 30 y’amavuko witwa Cirlene Souza, bivuga ko avuka se yari afite imyaka 101, ngo yabwiye ikinyamakuru kimwe ati “Hari igihe aba akora ibintu bisobanutse hakaba nubwo adashobora kumenya abana be.”
Asubiza ku bijyanye no gushidikanya ku myaka ya se, yongeyeho ati: “Wumva byinshi, abantu bavuga ngo n’ikinyoma abandi bagatangarira ukuntu umuntu yamara igihe kirekire nk’iki. Hari ubwo bimbabaza kuko buri kintu kiranditse kandi inyandiko zagenzuwe n’impuguke kugira ngo barebe niba zitarahimbwe baza gusanga nta kidasanzwe.”
Kennedy Afonso, ari hamwe na Jao ni we mukozi w’ikigo cy’ubwishingizi wohereje ifoto ya Joao n’iy’icyemezo cya y’amavuko.