Amerika yamaganye icyemezo cya Perezida Kagame cyo kuziyamamaza muri 2017
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) ziratangaza ko zababajwe n’icyemezo Perezida Kagame yafashe cyo kongera kwiyamamariza indi manda ya gatatu muri 2017 ndetse no kuba yakomeza kuyobora u Rwanda kugeza muri 2034.
John Kirby, Umuvugizi wa Departement ya Leta muri Amerika yavuze ko icyemezo cya Perezida Kagame cyo kwiyamamariza manda ya gatatu cyamutesheje amahirwe yo guha imbaraga inzego za demokarasi abanyarwanda bari bamaze imyaka 20 bubaka.
Yagize ati:” kiriya cyemezo Perezida Kagame yafashe cyamutesheje amahirwe yo guha imbaraga no gushimangira inzego za demokarasi abanyarwanda bari bamaze imyaka 20 bagerageza kubaka”.
Itegekonshinga ryatowe umwaka ushize mu kwezi kwa Ukuboza ryemerera Perezida Kagame kuba yakwiyamamaza muri 2017, ndetse akaba yakwiyamamariza izindi manda 2 z’imyaka itanu ariko zo zitarenga.
Iri tegeko nshinga ryatowe ryaje rivugurura iryari ryaratowe muri 2003. Ukurikije ibyo itegekonshinga rya 2003 ryategenyaga manda 2 z’imyaka 7 Umukuru w’Igihugu aba yemerewe; Perezida Kagame yari kuzazirangiza muri 2017.
Itegekonshinga rya 2003 ryahindutse muri 2015 atari Perezida Kagame ubisabye ahubwo ari bamwe mu banyarwanda bandikiye Inteko Ishinga Amategeko bayisaba ko yabafasha kurihindura, ingingo yakumiraga Perezida Kagame kwiyamamariza manda ya gatatu ikavamo kuko bavugaga ko bakimukeneye kandi bakimubonamo imbaraga zo gukomeza guteza imbere u Rwanda.
Mu matora ya referendum yabaye taliki 18/12/2015 Abanyarwanda bagera kuri 98,3 bemeje itegekonshinga rishya, taliki 24/12/2015 risohoka mu igazeti ya Leta, mu ijambo risoza umwaka Perezida Kagame ageza ku banyarwanda buri gihe, nawe yemerera abamusabye kongera kwiyamamaza ko aziyamamaza.
Perezida Kagame yemeye kongera kwiyamamaza muri 2017 mu gihe muri 2010 yigeze kuvuga ko aramutse abuze umusimbura ubwo mada ye yakabili izaba irangiye muri 2017 yabifata nko gutsindwa kuri we.
Gusa, mu ijambo ryemerera abamusabye kongera kwiyamamaza muri 2017, Perezida Kagame yavuze ko adashaka kuba Perezida w’ibihe byose, ko igihe gikwiye nikigera abantu bazasimburana ku butegetsi kandi mu mahoro.
Abanyarwanda bizirika kuri Perezida Kagame bavuga ko bamushimira imiyoborere myiza ye yabateje imbere ndetse n’ibikorwa u Rwanda rumaze kugeraho uhereye 1994 ubwo ingabo za FPR yari ayoboye zahagarikaga jenoside yakorerwaga abatutsi.
Akaduruvayo, amatongo, intambara z’iterabwoba n’ibindi byinshi bibi biri mu bihugu binyuranye byo ku isi byagiye bikururirwa n’Amerika ndetse n’ibihugu by’I Burayi mu kandi izina ryo kubazanira demokarasi byatumye hari abaturage b’ibihugu bimwe na bimwe badashira amakenga iyo demokarasi.
Ubwo bamwe mu banyarwanda basabaga Perezida Kagame kuzongera kwiyamamaza bamubwiraga ko amahitamo ari ayabo kandi aribo bazi ibibabereye mu gihugu cyabo.
Amakuru yatangajwe n’inzego zinyuranye nyuma y’Amatora ya referendum ndetse no mu myiteguro yayo avuga ko yabaye mu mahoro n’umutuzo.