Ibuye ry’agaciro ryitwa Nickel rikora ibyuma bigezweho n’ibindi bikoresho bya kijambere niryo risenye igihugu cy’Uburundi. Ibihugu nka America ndetse n’ubwongereza binyura muri Kagame nkuko byabigenze muri DRC bikomeje gushyigikira gusenya nokurwanya Nkurunziza. Nkurunziza nawe ayabangiye ingata yifashisha ibihugu nka China ndetse na Russia kugirango agaragaze ikibazo cye nukuri kwihishe inyuma y’urwango Kagame amwanga.

Mu gihe abasirikare ibihumbi 5 umuryango w’ubumwe bwa Afurika watangaje ko bashobora kohereza i Burundi bakomeje kuba impagarara kuri Leta y’u Burundi, Vladimir Putin w’u Burusiya ngo ashobora kuba kidobya ntiboherezweyo.

Ngiyo Nickel ishenye Uburundi

Abayobozi batandukanye b’ibihugu harimo n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye,Ban Ki-Moon bashyigikiye ko izi ngabo zakoherezwayo guhagarika ubwicanyi burimo gukorerwayo, ariko Leta y’u Burundi igahakana ivuga ko itabakeneye.

Kuba aba basirikare bakoherezwa i Burundi, bitangazwa ko n’inama ishinzwe umutekano muri Loni yabyemeza, hano rero bikaba bikiri ikibazo dore ko Uburusiya bwakomeje kuvuga ko Loni itagomba kwivanga mu bibazo by’u Burundi.

Abahagarariye akanama gashinzwe umutekano muri Loni nabo ubwabo ngo ntibahuza ku ngingo y’ikibazo cy’u Burundi, Ubushinwa n’Uburusiya bikaba biri ku ruhande rumwe bivuga ko ikibazo cy’u Burundi Loni itagomba kukivangamo.

Iyi ngingo y’Uburusiya n’Ubushinwa, bakaba benda kuyihuriraho na Leta y’u Burundi nayo ikomeza gushimangira ko idashaka izi ngabo za UA, ko bihagije kugirango birangirize ibibazo by’umutekano bafite imbere mu gihugu.

Abasesenguzi mu bya politiki bakomeje kugaragaza ko Vladimir Putin ashobora kurwanira ishyaka Perezida Nkurunziza kugirango ahabwe isoko ryo kwicukurira ibuye rya Nickel, bivugwa ko ibihugu byose bikomeye byo ku isi birihanzeho amaso mu byerekeye uwo u Burundi bugomba guha isoko ryo kuyicukura.

Amakuru yagiye atangazwa mu binyamakuru bitandukanye ni uko u Burundi bufite 6 % ya Nickel yose icukurwa ku isi, ko izi mvururu zavutse kuri manda ya 3 ya Nkurunziza zabaye amahirwe y’ibihugu bimwe kugirango byiyegereze Leta iriho i Burundi mu gihe ibindi nabyo bishyushya umuriro kugirango byibonere amasoko y’intwaro zabyo.

Mbere y’uko imvururu zitangira, byatangazwaga ko Abarusiya n’u Burundi bafitanye amasezerano yo gucukura Nickel iri mu misozi ya Musongati, Leta ya Petero Nkurunziza ngo yayagiranye n’abaherwe b’Abarusiya bafite ikigo cy’ubucuruzi kitwa Kermas Group.

Byatangajwe ko mu kwezi kwa gatandatu 2014, aribwo ayo masezerano yakozwe ngo akaba yaravugaga ko Leta y’Uburundi izaba ifite 15 % by’umushinga wo gucukura Nickel ya Musongati naho Kermas Group ikagira 85 %. Uwo mushinga ugomba gukorwa n’ikigo cyitwa Burundi Mining Metallurgy Ltd (BMM), ibi ngo bikaba aribyo bishobora gutuma Putin akomeza kurwanira ishyaka Nkurunziza w’u Burundi ku ngingo ye yo kwanga ko ingabo za UA zoherezwa ku butaka bw’u Burundi.