Perezida Kagame Paul

Mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda saa sita z’ijoro, tariki 1 Mutarama 2016, Perezida Kagame yavuze ko yameye ubusabe bw’Abanyarwanda bashaka gukomeza kuyoborwa na we.

Umukuru w’Urw’Imisozi Igihumbi muri iryo jambo ngarukamwaka, yavuze ko ubusabe bw’Abanyarwanda bufite ishingiro, ati “Nta kuntu ntabwemera.”

Bisobanuye ko Perezida Kagame aziyamamaza mu matora yo mu mwaka wa 2017, ndetse yemerewe no kwiyamamaza mu mwaka wa 2024 ndetse no muri 2029.

Perezida Kagame yatangiye kuyobora u Rwanda mu mwaka wa 2000 nka Perezida w’Inzibacyuho nyuma yo kwegura kwa Perezida Pasiteri Bizimungu.

Nyuma y’imyaka itatu yatorewe kuyobora igihugu muri manda y’imyaka 7 aza kongera gutorwa muri 2017, ayobora manda ye ya kabiri ari na yo isatira umusozo.

Ishyaka PDI riyobowe na Sheikh Mussa Fazil Harelimana, Minisitiri w’Umutekano ryabaye irya mbere mu gusaba ko Itegeko nshinga ryavugururwa kugira ngo Perezida Kagame abashe kwiyamamariza manda ya gatatu.

Ibitekerezo nk’ibyo byakomeje kuza byungikana, kugeza ubwo miliyoni zisaga 3,7 z’Abanyarwanda zasabye Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga itaremereraga Perezida Kagame kongera kwiyamamaza.

Ishyaka Green Party ni ryo shyaka ryonyine rikorera imbere mu gihugu ryamaganye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, aho umuyobozi waryo Frank Habineza yagiye ashimangira ko Perezida Kagame yagakwiye kuva ku butegetsi hakajyaho n’abandi.

Kuvugurura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga byasabye ko habaho referandumu, aho abaturage 98,3% batoye YEGO, bakomeza gusaba Perezida Kagame ko yaha agaciro ubusabe bwabo.

Icyifuzo cyabo Perezida Kagame yeruye ko acyemeye, gusa yongeraho ko hadakenewe umuperezida uyobora igihugu ubuziraherezo.

Muri iryo jambo rye rigufi, Umukuru w’Igihugu yavuze ko bidatinze hagomba kurebwa icyatuma ubutegetsi bujya buhererekanywa.