Kuva mu 2013 Abaturage bo mu murenge wa Mwurire mu karere ka Rwamagana baravuga ko babwiwe ko aho batuye bagiye kuhimurwa bagahabwa ingurane, kugeza ubu , nta faranga na limwe bahawe biza gutuma inzara ibica kuko batabashaga kuhahinga bituma batangira kugurisha amabati y’inzu babamo ngo babone ikibatunga.

Abafite ikibazo ni abo mu midugudu ya Rebero, Kigabiro na Rubiha mu murenge wa Mwurire. Aba baturage bavuga ko bategereje ingurane bakazibura ndetse ntibanemererwe kugira igikorwa bakorerwa muri ayo masambu.

Aha abaturage bagiye kwimurwa, hagiye kubakwa ikigo cya gisirikari. Ikibabaje n’uko bamwe bahawe ingurane abandi barategereza kugeza ubu twandika iyi nkuru ntacyo barakorerwa.

Umuturage utarashatse kwivuga amazina kubera umutekano wabo wavuganye nabanyamakuru yagize ati : Hagiye gushira imyaka itatu baraje babarira bamwe barayabaha baragenda ariko twe kugeza ubu nta mafaranga turabona inzara igiye kutwicira muri aya mazu. Kuva batubarira ntawemerewe kugira icyo akorera muri ubu butaka, ibyangombwa twarabitanze.Inzara itumereye nabi  iyo byanze wabuze uko ubigenza, n’uwakuguriza ukuraho amabati cyangwa urugi, ubu tuvugana hari n’abo bagiye gufungwa kubera ko basakambuye inzu.

uwizeyimana gedeon

Undi nawe witwa Kalisa yadutangarije ko bafite ikibazo cy’ingorabahizi cy’inzara. ati :Ikibazo dufite n’injyanamuntu. Bamwe dufite inzara abandi amazu agiye kutugwira ntawemerewe kugira icyo ayikoraho. Ubu bamwe batangiye gukuraho inzugi n’amabati barayagurisha kugira ngo birengere , usibye ko n’ubikoze abifungirwa.”

Aba baturage basaba ko bishyurwa amafaranga yabo cyangwa bakemererwa guhinga imirima yabo, ngo kuko batangiye guhemuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Uwizeyimana Abdoul Karim yavuze ko kuba hari bamwe mu baturage batarabona ingurane zabo byaturutse ku makosa yagaragaye mu byangombwa byabo bituma amafaranga atabagereraho ku gihe .

Ati: Icyo kibazo twarakimenye, tunakivuganaho na MINADEF batubwira ko bari mu nzira zo kwishyura ndetse ko n’ibyangombwa byageze muri Minecofin ariko habayemo ikibazo cyo kuba hari bamwe basanze baranditse nabi nomero za konti , ariko twe nk’ubuyobozi twari twafashe icyemezo cy’uko abaturage baba bahinga mugihe bikiri muri utwo tubazo two muri Minecofin.”

Nubwo Meya avuga ko ubuyobozi bwabemereye gukomeza guhinga mu gihe ibibazo by’amafaranga yabo bitarakemuka, abaturage bavuganye n’itangazamakuru  kuri uyu wa 23 Ukuboza 2015 bavuzeko nta kintu na kimwe bemerewe gukorera kuri ubwo butaka .

Aha Meya Uwizeyimana avuga ko ubuyobozi bugiye gusaba Minisiteri y’ingabo ikohereza umukozi bakajya gusura abaturage bakabaha uburenganzira bagatangira guhinga ibitazamara igihe kirekire.

Meya kandi ahakana iby’abaturage bavuga ko bafungwa kubera kugurisha amabati.

Ati: “Ibyo kuba hari abafungwa byo nta makuru nari mfite tugiye kubikurikirana, njye nari mfite gahunda na gitifu yo gusura abo baturage n’uko hahise hazamo Umushyikirano , muri iyi minsi nzasaba Minadef impe umukozi wayo tujye gusura abo baturage tubareke bahinge imyaka itamara igihe kinini mu butaka kuko ntitwabareka ngo babeho gutyo mugihe ibibazo by’amafaranga yabo bitaratungana.

Aba baturage bavuga ko hasigaye abagera kuri 200 batarahabwa ingurane z’amasambu yabo.