Abakuru b’ibihugu bya Uganda na Kenya bari i Kigali mu nama ya 12 y’ibihugu bigize umuhora wa ruguruPerezida wa Uganda Yoweri Museveni na Uhuru Kenyatta wa Kenya bageze i Kigali guhura na Perezida Paul Kagame mu gusoza inama ya 12 y’ibihugu bihuriye ku muhora wa Ruguru.

JPEG - 59.8 kb
Perezida Kagame (hagati), Museveni (ibumoso) na Uhuru Kenyatta mu nama i Kigali/Photo Perezidansi

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni na Uhuru Kenyatta wa Kenya bageze i Kigali guhura na Perezida Paul Kagame mu gusoza inama ya 12 y’ibihugu bihuriye ku muhora wa Ruguru

JPEG - 59.8 kb

Mu gusoza iyi nama yatangiye tariki 7, biteganyijwe ko aba bakuru b’ibihugu baraganira ku migendekere y’imishinga 14 ibihugu byo muri uwo muhora byiyemeje kugeraho.

Muri iyo mishinga harimo uwo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uhuza ibyo bihugu, aho kugeza ubu ibihugu nka Kenya na Uganda byamaze gusinya amasezerano n’amasosiyete azabafasha kuwubaka, mu gihe u Rwanda rwari rugikora inyigo.

Kenya kandi yo kugera muri Kanama uyu mwaka yari yaratangiye kubaka, aho yari imaze kubaka nibura 8 % by’umuhanda igomba kuzubaka.

Imisanzu yo kubaka iyo mihanda izagirwamo uruhare na Leta z’ibihugu umuhanda uzanyuramo, hakaba n’amafaranga azatangwa n’abaterankunga.

Mu yindi mishinga abakuru b’ibihugu bashobora kwigaho kandi harimo ihanahana ry’ibicuruzwa, uburyo bw’ubuhahirane n’ubukerarugendo, umushinga w’ingufu z’amashanyarazi, umushinga wo guteza imbere ibikorwa remezo mu ikoranabuhanga n’ibindi.

Mu nama iherutse ya 11 yabaye tariki 17 Ukuboza i Nairobi muri Kenya, igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo cyemejwe nk’umunyamuryango w’ibihugu bigize umuhora wa ruguru mu mishinga imwe n’imwe