Mu kwezi kumwe gusa amaze ategeka ku butegetsi John Pombe Magufuli amaze kwerekana ubudasa mu byemezo bikarishye bigamije kurwanya ruswa ikomeye muri Tanzania, gusesagura umutungo no kunyereza imisoro. Ubu yageze no mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania ategeka ko bafunga konti zaryo kubera kutishyura imisoro, ikipe za Yanga na Simba nazo zikaba zishobora guhura n’ubu busharire bw’itegeko.

Tanzania Revenue Authority (TRA) yageze mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (TFF) isanga Simba na Yanga zimaze igihe kinini zitishyura imisoro, kandi Magufuli yarategetse ko uwo bazasanga atishyura imisoro agomba guhanwa n’itegeko nta guca ku ruhande nk’uko bitangazwa na Ippmedia yo muri Tanzania.

Magufuli wiyamamaje ku ntero igira iti “Hapa kazi tu” ubu agamije ko nta kigo na kimwe kinyereza imisoro gitanga za ruswa, kandi ufashwe ataratanze imisoro itegeko rikamuhana ryihanukiriye.

Konti z’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania zafunzwe, ndetse TRA ubu iri kugenzura ibya Yanga na Simba n’andi makipe ngo abatishyura imisoro bakubitwe intahe mu gahanga.

Wekundu wa Msimbazi (Simba) na Team ya Jangwani (Yanga Africans) ikinamo Haruna Niyonzima, ziri mu kaga kuko ngo zifite ibibazo byinshi bigendanye n’imisoro byagiye byirengagizwa mu minsi yashize.

Hamisi Lupenja umuyobozi mukuru muri TRA yatangaje ko nta kipe izasigara idakozwemo igenzura ku bijyanye n’imisoro y’ikipe itangira cyane cyane abakinnyi.

Vicent Aman umuyobozi w’ikipe ya Stand United yatangaje ko niba konti za TFF zafunzwe kubera ibibazo by’imisoro ngo iki kibazo ari nk’icyorezo mu makipe ngo bityo nta kipe izarokoka umukwabu wa politiki ya Magufuli.

Gusa ikipe za Azam na Mtibwa Sugar ubwazo nizo zatumiye TRA kuza gukora ubugenzuzi kuko ngo zizeye neza ko zo zikurikiza ibisabwa n’ikigo cy’imisoro n’amahooro cyaho Tanzania.

IMIRASIRE.COM