Twifatanije n’umuryango wa Sadiki Mutabazi waraye apfiriye mu bitaro nyuma yo kwitwika yiyahura kubera urugomo rw’abashinzwe umutekano.

Ishyaka FDU-Inkingi ryifatanije n’umuryango wa Sadiki Mutabazi waraye apfiriye mu bitaro bya Kigali nyuma yo kwitwika kubera agahinda gakabije yatewe n’urugomo rw’abashinzwe umutekano ku Gisenyi (Rubavu).

Nk’uko twabitangaje ku wa 08 Gicurasi 2012, uwo musore yambuwe utuntu yacuruzaga n’ibihumbi 300 yari yarazigamye ndetse akubitwa iz’akabwana mu ruhame n’inkeragutabara n’abandi ngo bashinzwe umutekano aho Rubavu. Nyuma yabyo yahisemo kwimenaho Lisansi aritwika nk’uko byagendekeye umusore Mohammed Bouazizi ubwo yitwikiraga mu ruhame i Tunis amaze guhohoterwa n’abapolisi, agapfa, akaba intandaro ya serwakira yahinduye ubutegetsi mu bihugu byo muri ako karere.

Leta y’u Rwanda ikwiye gushyikiriza umurambo wa nyakwigendera umuryango we kandi igatanga inkunga yo kumuherekeza mu cyubahiro. Leta ya FPR Inkotanyi ikwiye kumenyesha abanyarwanda ingamba zihutirwa zo guhana abagize uruhare muri uru rugomo ndetse n’abashinzwe umutekano muri kariya karere bagafatirwa ibyemezo bikomeye.

Amahanga nayo ntakwiye gukomeza kurebera urugomo rukorerwa abanyarwanda.

———————————————————————————————————————————————————————-

Rwanda: Sadiki Mutabazi died after self immolation protest

We are saddened by the death of Sadiki Mutabazi in Kigali hospital after setting himself alight in a protest against violence by security staff.

FDU-Inkingi is deeply saddened by the passing of Sadiki Mutabazi and takes this opportunity to express its sincere condolences to his family. He died of severe burns resulting from a self immolation after the regime security personnel confiscated his belongings and beat him publicly in Gisenyi (Rubavu District).

In our 08 May 2012 press release , we underlined how this young boy in a desperate move decided to terminate his life after this public humiliation. In unprecedented protest, he poured gasoline over his body and set himself ablaze like the public self immolation of Mohammed Bouazizi in Tunisia that triggered the Arab spring.

We call upon the government of Rwanda to hand over his remains and provide support for a honorable burial. The RPF-led government needs to inform the public about urgent measures taken if any to investigate and bring to book those involved in Sadiki Mutabazi ordeal and to subsequently sanction security hierarchy in the area.

FDU-INKINGI
Sylvain Sibomana
Interim Secretary General.

 .