Igendo Perezida Kenyatta akorera mu bindi bihugu zatangiye kwamaganwa
Abanenga ingendo za Perezida Uhuru Kenyatta, baravuga ahora mu ngendo nyinshi zidashira kandi zisesagura umutungo w’Igihugu.
Perezida Uhuru Kenyatta, Yoweri Museni wa Uganda na Perezida Paul Kagame, bazahurira i Kigali ku wa kane tariki ya 10 Ukuboza, mu nama izaba yiga ku bikorwa remezo mu muhora wa ruguru.
Abamagana izi ngendo za Perezida Kenyatta, baravuga ko kuri iki cyumweru nabwo uyu mukuru w’igihugu yavuye muri Africa y’Epfo, nyuma yo kuva mu Bufaransa no muri Malta.
Perezidanse ya Kenya yo iriregura ivuga ko izi ngendo za Perezida Kenyatta zizanira inyungu Kenya.
Manoah Esipisu, Umuvugizi wa Perezidanse yagize ati “Perezida ajya mu ngendo zikenewe, mugomba kureba n’abandi bakuru b’ibihugu uko bagenda, ugiye kubara ibiciro by’ingendo ntabwo wabigereranya n’inyungu izi ngendo zizana muri Kenya.”
Mu kwiregura kandi, yatanze urugero rw’aho ubwo Kenyatta yari muri Afurika y’Epfo mu nama ya Afurika n’u Bushinwa, Kenya izabona inkunga y’amashilingi miliyari 6 kandi nta nyungu.
Uyu muyobozi kandi yavuze inyungu nyinshi Kenya izabona kubera ingendo za Perezida Kenyatta.
Ubwo uyu muyobozi yabazwaga impamvu Kenyatta ariwe ugenda cyane kurusha uwo yasimbuye ariwe Mwai Kibaki, yagize ati “Kibaki yari afite inshingano ze zitandukanye kandi mu bihe bitandukanye, nk’ubu murebe ishoramari riva hanze mu gihe gito Kenyatta amaze ku butegetsi, ntabwo ryigeze ribaho kuva Kenya yabona ubwigenge.”
Manoah Esipisu kandi aravuga ko bitumvikana uburyo hari abanenga ko Perezida Kenyatta ajyana bamwe mu bayobozi benshi mu ngendo akora. Kuri we avuga ko ari bake ugereranyije n’abo ibindi bihugu byohereza.
Yatanze urugero rw’aho ubwo bari mu nama muri Afurika y’Epfo, Perezida w’u Bushinwa yazanye n’abantu 1700 bamuherekeje, mu gihe Perezida Obama ubwo yari muri Kenya, yazanye abantu 1400, nk’uko ikinyamakuru standardmedia.co.ke kibivuga.
Uyu muyobozi kandi yemerewe itangazamakuru n’abaturage ba Kenya ko mu gihe gito, Peresidanse igiye gushyira ahagarara ibyerekeranye n’ingendo uyu muyobozi yakoze.